Uyu muhango wabaye kuri uyu wa 24 Ukwakira 2018. Witabiriwe n’abiganjemo abakozi ba minisiteri n’ibigo biyishamikiyeho.
Umunyamabanga Mukuru wa OIF, Mushikiwabo Louise, yasezeye ku bo bakoranye mu myaka icyenda ishize avuga ko yishimiye ko Minisiteri isigaye ahantu heza.
Yagize ati “Nanga gusezera, nanga kwimuka. Icyo nifuza kubabwira ni uko twakoranye neza. Icyifuzo ni uko Minisiteri ikomeza gutera imbere. Simbishidikanyaho kuko ibyangombwa byose birahari. Ni imihigo nabavugira kuko mu myaka ishize twarushijeho guteza imbere minisiteri. Aka si akazi koroshye. Mukomeze kugira umurava no kutinubira akazi.”
Mushikiwabo yavuze ko abashinzwe ububanyi n’amahanga bakwiye kwita ku iterambere ry’igihugu.
Yagize ati “Ndabashimira Minisitiri Dr Sezibera. Si mushya. Ni umuntu mwiza. Muri mu biganza byiza. Ni umukozi. Afite imico myiza. Ngiye nishimiye ko Minisiteri isigaye mu biganza bizima.”
Dr Sezibera yabaye intumwa yihariye ya Perezida Kagame, igihe u Rwanda rwagabwagaho ibitero binyuze mu itangazamakuru, dipolomasi n’ububanyi n’amahanga, ku bw’intambara zo muri RDC n’imibanire n’ibihugu bituranyi.
Nyuma yo guhererekanya ububasha, aba bombi bagwanye mu byano barahoberana, Mushikiwabo amwongorera amagambo, anamwenyura. Abari mu cyumba bahise bakoma mu mashyi.
Dr Sezibera Richard wabaye Minisitiri wa 21 uyoboye MINAFFET yashimiye Mushikiwabo wazamuye Minisiteri mu ruhando mpuzamahanga.
Ati “Ndashimira Mushikiwabo uko yitwaye. Hari ba minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga benshi ariko nta bahari bameze nka Mushikiwabo. Aho agiye nzi neza ko tuzakomeza gukorana.”
Yavuze ko dipolomasi y’u Rwanda ifite icyerecyezo kizima kandi ibihe yanyuzemo bituma igira imbaraga n’icyizere cy’ahazaza.
Ati “Uko igihugu gitera imbere ni ko na dipolomasi itera imbere. Dipolomasi yo kongera kubaka igihugu, iyo turimo yubashywe n’amahanga kandi ifite icyerekezo kigaragara. Dufite n’igana mu cyerekezo 2050 na yo izaba ifite uko imeze.”
Dr Sezibera yavuze ko abakozi bose bakwiye no gukorera igihugu nk’inshingano rusange.
Ati “Biradusaba gukorera ku muvuduko utameze nk’uw’abandi. Ntidukwiye kwirara cyangwa ngo intege nke zitume dutakaza icyerekezo cyacu. Ibiro byanjye birafunguye, muze tuganire uko twakorana.”
Dr Sezibera Richard wahawe kuyobora Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yari asanzwe ari Senateri ku itike y’Intara y’Amajyepfo.
Yasimbuye Mushikiwabo watorewe kuyobora OIF ahigitse Umunya-Canada Michaëlle Jean wari usanzwe ayiyobora kuva mu 2014.







Amafoto: Muhizi Serge
TANGA IGITEKEREZO