Ubutumwa Mushikiwabo yanyujije kuri X kuri uyu wa Mbere bwagiraga buti “Muri iki gitondo twabuze musaza wacu dukunda cyane, Wellars Kayiranga "karatéka", yararwaye vuba aha ariko aroroherwa amera neza, twongera gupanga imihigo myinshi, ariko inzira y’ubuzima ntibwira umugenzi. Ku bana be n’umugore we: turahari! Ruhukira mu mahoro muvandimwe dukunda!”.
Amakuru IGIHE yamenye ni uko uyu muvandimwe wa Mushikiwabo ari we yari asigaranye akaba yabanzirizaga umuhererezi mu muryango bavukamo w’abana 10.
Nyakwigendera Kayiranga yari atuye ku Kabuye mu Mujyi wa Kigali ndetse yari asanganywe uburwayi.
Yitabye Imana nyuma y’undi musaza wa Mushikiwabo witabye Imana mu gihe cya Covid-19.
Nyuma y’ubutumwa bwa Mushikiwabo kuri X, Abanyarwanda b’ingeri zinyuranye bifatanyije na we mu kababaro bifuriza iruhuhuko ridashira nyakwigedera ndetse banakomeza umuryango n’abasigaye.
Mur'iki gitondo twabuze musaza wacu dukunda cyane, Wellars Kayiranga "karatéka", yararwaye vuba aha ariko aroroherwa amera neza, twongera gupanga imihigo myinshi, ariko inzira y'ubuzima ntibwira umugenzi. Ku bana be n'umugore we: turahari! Ruhukira mu mahoro muvandimwe dukunda! pic.twitter.com/hbY0BQVvvd
— Louise Mushikiwabo (@LMushikiwabo) July 29, 2024



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!