Musenyeri Nzakamwita yizihije Yubile y’imyaka 75 afite ‘isoni n’impungenge’

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 14 Nyakanga 2018 saa 06:08
Yasuwe :
1 0

Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Byumba, Servelien Nzakamwita, kuri uyu wa Gatandatu yizihije Yubile y’imyaka 75 amaze avutse, harimo 47 amaze ari Umusaserdoti, abwira Abakristu n’inshuti ko afite isoni n’impungenge zo kuzasigira umwenda uremereye wa banki uzamusimbura ku buyobozi bw’iyi Diyosezi.

Ibi birori byabereye muri Stade ya Gicumbi byitabirwa n’Intumwa ya Papa mu Rwanda, Musenyeri Andrzej Józwowicz, Umushumba wa Diyosezi ya Butare akaba na Perezida w’Inama y’Abepiskopi mu Rwanda, Musenyeri Philippe Rukamba, Musenyeri Smaragde Mbonyintege, Musenyeri Vincent Halorimana, Célestin Hakizimana.

Byanitabiriwe kandi na Musenyeri Mutabazi Anastase, umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi wacyuye igihe, Musenyeri Kizito Bahujimihigo wacyuye muri Diyosezi ya Kibungo, Rwaje Onesphore wa EAR, Ngendahayo Emmanuel wa EAR Byumba, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi JMV, Prof. Shyaka Anastase uyobora RGB n’abandi.

Musenyeri Nzakamwita yavuze ko ibyo yabashije kugeraho mu myaka 22 amaze ayobora Diyosezi ya Byumba n’indi yakoze, yaba mu kwigisha, gutagatifuza no kuyobora, yabifashijwe n’ingabire z’Imana yakiriye no gufashwa n’abo yagiye akorana na bo.

Yagize ati “Nashobojwe n’ingabire z’Imana nakiriye n’abantu twakoranye n’abo twabanye bakanshoboza gusohoza ubutumwa bw’Imana nahawe aho nagiye ntumwa [...]. Ubu ikivi nateruye ndacyushije ntegereje umusimbura kandi ntazatinda ndabyizeye”.

Musenyeri Nzakamwita yavuze ko hari ibikorwa byinshi byakozwe, aho mu guteza imbere uburezi bw’abakobwa hubatswe ishuri ryitwa MaryHill Girls Secondary School, mu Karere ka Nyagatare, ariko hakiri amashuri menshi akeneye gusanwa n’akeneye kwaguka.

Amategeko ya Kiliziya avuga ko ku myaka 75, Umwepiskopi yandikira Papa, ibaruwa amusaba kwegura ku buyobozi bwa Diyosezi agasimburwa n’undi. Musenyeri Nzakamwita yasangije Abakristu n’inshuti za Diyosezi isoni n’impungenge afite z’uko ashobora kuzasigira umwenda uzamusimbura.

Yagize ati “Nagirango mbasangize impungenge mfite, ni uko nigerejeho nsaba inguzanyo muri banki nizeye kuzabona inkunga mu nshuti ariko iyo nkunga iracyatinze, ubu rero kwishyura uwo mwenda n’inyungu za banki biracyaturemereye”.

Yakomeje asaba abakristu kumufasha mu gihe asigaje ku buyobozi bwa Diyosezi kugira ngo nibura azasige uyu mwenda ugabanutse.

Ati “Bakristu rero ba Diyosezi ya Byumba, mu gihe nitegura gusoza imirimo yanjye muri iyi Diyosezi, mfite isoni mfite impungenge z’uko uwo nzasigira iyi Diyosezi nzamusigira uwo mwenda uremereye, nkaba ngira ngo rero mbararike mumfashe gushakisha uburyo twawugabanya hamwe n’inshuti zacu”.

Musenyeri Rukamba uziranye na Musenyeri Nzakamwita bakiri abanyeshuri, bakaba Abapadiri mu gihe kimwe ndetse ubu bakaba ari n’Abepiskopi, yavuze ko mu buzima bwe arangwa n’urukundo, impuhwe n’urugwiro.

Yagize ati “Musenyeri Nzakamwita mu buzima bwe yaranzwe no kuba umuhamya w’urukundo, impuhwe n’urugwiro mu bantu yabanye nabo. Afite umutima wakira umuzima cyangwa urwaye, umukene cyangwa umukire, buri wese agira uko amwakira, akagira umwanya mu mutima we”.

Rukamba yakomeje avuga ko Mgr Nzakamwita ari ‘umuntu witanga wese akitangira abandi atizigamye, ntiyiyibuke ubwe ahubwo agaharanira inyungu z’abandi no gushakira abandi icyiza, nubwo byaba bimugora agakora uko ashoboye akabibonera uburyo’.

Guverineri Gatabazi wari uhagarariye inzego bwite za Leta, yashimye ibikorwa bya Musenyeri Nzakamwita muri Diyosezi ya Byumba, by’umwihariko mu burezi aho yashinze Kaminuza, mu buvuzi, ubumwe n’ubwiyunge n’ibindi.

Ati “Udutera ishema, udutera ubwuzu, turakwishimira akenshi iyo ugiye gutangira utangira uririmba abakristu bose bakishima, abakristu bakagira icyizere, ndagirango tubigushimire kandi urwo rukundo wakomeje kugaragariza abakristu n’abaturage bo mu Ntara y’Amajyaruguru Imana izabiguhembere karijana.”

Musenyeri Nzakamwita wagizwe Umurinzi w’Igihango, yishimiwe cyane n’Abakristu ba Diyosezi ya Byumba, bamugeneye impano y’imodoka nk’akabando kazamusindagiza mu minsi asigaje ndetse bamugabira n’inka. Ibi byiyongereye ku zindi Diyosezi n’amatsinda y’abantu yamugabiye inka.

Diyosezi ya Byumba yashinzwe mu 1981, Musenyeri Nzakamwita yasimbuye Musenyeri Joseph Ruzindana ku buyobozi bwayo mu 1996. Yasanze ifite Paruwasi 13 ubu ifite 21, ikaba ifite intego y’uko izizihiza Yubile y’imyaka 50 ifite Paruwasi 32, bivuze ko hasigaye 11.

Kuri ubu Diyosezi ifite Abapadiri 131 muri bo 115 ni abayo. Ifite ababikira 146 abafurere 16 abakristu 773 088 bavuye ku 467 017 mu 2000.

Musenyeri Nzakamwita wujuje imyaka 75

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza