Kwamamaza

Musenyeri Hakizimana yijeje kongera ibikorwaremezo mu ishuri rya Cyanika

Yanditswe kuya 22-08-2016 saa 12:10' na Prudence Kwizera


Mu gikorwa cyo gutangiza Yubile y’imyaka 25 ishuri ryisumbuye ryigisha imyuga ryitiriwe Umwamikazi w’Amahoro GSNDP (Group Scolaire Notre Dame de la Paix Cyanika) rimaze rishinzwe, bamwe mu banyeshuri bahiga n’abarimu baharerera bagaragaje ko kimwe mu bibazo bafite ari uko inyubako n’ibibuga bidahagije, ibyo bise kutagira ubwinyagamburiro.

Iri shuri ryatangirijwemo Yubile kuri uyu wa gatanu taliki ya 19 Kanama 2016, ryubatse mu murenge wa Cyanika, mu Karere ka Nyamagabe, mu Ntara y’Amajyepfo.

Antoine Dukuzeyezu Umunyeshuri uhagarariye abandi ari na we wavuze ijambo mu izina rya bagenzi be yagaragaje ko nubwo batsinda neza hari ibyangombwa bakeneye ngo umusaruro urusheho kwiyongera.

Dukuzeyezu yagize ati “Nkuko mubibona amashuri ni make ku buryo ntabwinyagamburiro dufite, hari na bagenzi bacu bifuza kwiga hano ariko ntibishoboke”.

Nyuma yo kugaragaza iki kibazo imbere y’abayobozi batandukanye, Dukuzeyezu yaganiriye na IGIHE asobanura ko bafite ikibazo cy’ibyumba by’amashuri bidahagije kuko biga babyigana, n’amacumbi atuma barara bacucitse ndetse no kutagira ibibuga by’imikino.

Yagize ati “Usanga hano amashuri akiri macye, abanyeshuri bari hano buzuye ikigo, urugero nko mu ishuri ryacu twiga turi 45, kandi kuko iki kigo gitsindisha 100% usanga abandi bashaka kuza kucyigamo batemererwa. Amacumbi na yo ntahagije kuko usanga ku gitanda harara abantu babiri hasi n’undi umwe hejuru. Ikindi twifuza ni ibibuga by’imikino itandukanye kugira ngo tujye twidagadura ndetse tujye no mu marushanwa akomeye”.

Umushumba wa Diyoseze ya Gikongoro, Musenyeri Hakizimana Celestin, yagarutse kuri iki kibazo ahumuriza abanyeshuri ko kiri mu bigiye kwitabwaho kigamemuka kandi vuba.

Mgr Hakizimana yagaragaje ko GSNDP ifite aho yavuye n’aho igeze nubwo atari heza cyane, bari gukora ibishoboka byose ngo ibikenewe biboneke mu minsi micye.

Yagize ati “Ubungubu hari ikibazo cy’ubwinyagamburiro, ariko amasambu arahari, tugiye guturana na Seminari ntoya ya Diyoseze yacu, nitwubaka n’ibibuga tuzubaka byinshi abanyeshuri bose bajye bahuriramo. Amacumbi nayo hari ayo tuzubaka ya Seminari ubwo kuko iri shuri na ryo ari iryacu na yo tuzubaka menshi bose bajye bayahuriramo.

Yakomeje agira ati “Ikindi kibazo gihari ni icy’amashuri make, turimo gushaka kongera amashami, hari nk’amashami atatu azatangira umwaka utaha, nkumva rero buhoro buhoro tuzongera n’amashuri aho kugira ngo tugire ishuri rimwe tujye tugira amashuri abiri, numva yuko na porogaramu yo muri uyu mwaka yo gutegura Yubile twabishyiramo kuburyo nibura ubutaha haba hari ikintu kiyongereye kubyo dufite ubungubu”.

Umuyobozi wa GSNDP, Padiri François Xavier Kabayiza, na we yemeza ko ibyumba by’amashuri bafite bidahagije ariko ubutaka bwo kubakaho buhari, bityo ko babonye ubushobozi bwo kubaka cyaba ari igisubizo cyiza kandi kirambye.

Kugeza ubu iri shuri ryisumbuye ryigisha imyuga ryigamo abanyeshuri 603 bose bacumbika mu kigo, rikaba rifite amashami atatu ari yo Ibaruramari, Ikoranabuhanga n’Ubwubatsi.

Musenyeri Celestin Hakizimana, Umushumba wa Dioseze ya Gikongoro
Umuyobozi wa GSNDP Cyanika, Padiri Francois Xavier Kabayiza
Bamwe mu banyeshuri biga muri GSNDP Cyanika kuri ubu

[email protected]


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Friday 30 Nzeri 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved