Kwamamaza

Musanze: Mukamanzi yakubiswe n’inkuba ahita apfa

Yanditswe kuya 16-08-2016 saa 08:00' na Bazatsinda Jean Claude


Mukamanzi wari utuye mu mudugudu wa Gasizi, akagari ka Nyabigoma, mu murenge wa Kinigi ho mu karere ka Musanze yahitanywe n’inkuba ku mugoroba wo ku cyumweru ubwo imvura yagwaga mu gihe yari ari kureka amazi hanze.

Nyina umubyara, Nyiramakuba wari mu nzu nawe yahise agwa igihumure ariko amaze kugarura ubwenge nibwo yasanze umukobwa we bari kumwe mu rugo yapfuye.

Aya makuru yemejwe na Ngendahimana Donat, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagali ka Nyabigoma ndetse asaba abaturage kwirinda ibyabakururira inkuba harimo no kujya mu mvura iri kugwa.

Yagize ati "Icyo dusaba abaturage ni uko birinda kugama munsi y’ibiti,kwirinda amazi arega mu mihanda n’ahandi ndetse bakirinda no gucomeka ibikoresho by’amashanyarazi mu gihe cy’imvura cyane iyo hajemo inkuba.”

Mukamanzi witabye Imana ku munsi wo ku cyumweru yashyinguwe kuri uyu wa Mbere, tariki ya 15 Kanama 2016.


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Sunday 25 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved