Musanze: Uruhinja ruzima rwatoraguwe mu bwiherero bw’ikigo cy’amashuri

Yanditswe na Claude Bazatsinda
Kuya 10 Gashyantare 2021 saa 09:21
Yasuwe :
0 0

Mu bwiherero bwo mu Rwunge rw’Amashuli rwa Karwasa ruherereye mu Murenge wa Gacaca mu Karere ka Musanze, hatoraguwemo uruhinja rukiri ruzima bitaramenyekana uwaba yarutayemo.

Amakuru y’uko uyu mwana yatawe muri ubu bwiherero yamenyekanye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri taliki 9 Gashyantare 2021, ubwo Urwego rwunganira Akarere mu gucunga umutekano Dasso rukorera mu Murenge wa Gacaca rwahabwaga amakuru n’abaturage bahanyuraga ko haba harimo umwana waririragamo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gacaca, Anaclet Habinshuti, iri shuli riherereyemo, yemeje aya makuru avuga ko kuri ubu uru ruhinja rwajyanwe mu Bitaro bya Ruhengeri kandi ko rumeze neza nta kibazo tugaragaza.

Ati " Byamenyekanye ku mugoroba Dasso zikora ibishoboka zimukuramo akiri muzima, ubu ari kwa muganga ariko nta kindi kibazo yari yagaragaza ameze neza, inzego zibishinzwe zatangiye iperereza ngo hamenyekane uwaba yabikoze kuko ntawe turakeka kuko n’iryo shuri ntabwo rizitiye n’ababa bari inyuma yaryo babikora.”

Uru ruhinja bigaragara ko rumaze iminsi mike ruvutse, ruri kwitabwaho mu Bitaro bya Ruhengeri ngo harebwe niba nta kindi kibazo gikomeye rwaba rwahuye nacyo nyuma yo gukurwa mu Kigo Nderabuzima cya Karwasa cyarwakiriye mbere.

Uruhinja rwatangiye kwitabwaho ngo harebwe niba nta kibazo gikomeye twahuye nacyo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .