Musanze: Umuyobozi w’ishuri yatawe muri yombi akurikiranweho gukubita umugore we

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 5 Gashyantare 2018 saa 12:20
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi w’Ikigo cy’amashuri abanza cyo mu Murenge wa Gataraga, Akarere ka Musanze, yatawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda aho akurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretse umugore we.

Ku wa 30 Mutarama 2018, bivugwa ko uwo muyobozi w’ishuri yatashye bwije umugore amushinja ko yari mu bandi mu bagore, imirwano itangira ubwo, amukomeretsa ku mutwe mu buryo bukomeye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gataraga yabwiye IGIHE ko bakimara kurwana,uyu mugore yahise ajyanwa ku bitaro bya Musanze, umugabo ashyikirizwa Polisi.

Yagize ati “Nibyo yaramukubise umugabo ahita ashyikirizwa Sitasiyo ya Polisi ya Busogo naho umugore ajyanwa mu bitaro i Musanze kuko yari yakomeretse.”

Yakomeje avuga ko uyu mugabo wabanaga n’umugore we byemewe n’amategeko yahise akorerwa idosiye kugira ngo ashyikirizwe ubutabera kuko amakuru atangwa n’abaturage avuga ko atari inshuro ya mbere yari akubise umufasha we.

Gitifu w’Umurenge yaboneyeho kongera gusaba abaturage kwirinda amakimbirane, mu gihe bafite ibyo batumvikanaho nabwo bakajya bahita babigeza ku buyobozi kugira ngo bikemurwe kuko kwihanira bitemewe.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza