Musanze: Umusozi wisatuye usenyera imiryango itanu

Yanditswe na N.Kubwimana Janvière
Kuya 12 Kamena 2018 saa 02:56
Yasuwe :
0 0

Imiryango itanu yo mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Kimonyi, Akagari ka Mbizi mu mudugudu wa Rugando, yavuye mu byayo kubera umusozi watangiye kurigita birangira wisatuye, wangiza inzu z’aba baturage n’imyaka yari mu murima.

Abaturage bo muri ako gace bavuga ko byatangiye ku wa Kane w’icyumweru gishize ubutaka busa n’ubwabyimbye, bikurikirwa no kurigita maze ku Cyumweru aho hantu hariyasa. Aba baturage bavuga ko bari basanzwe bibasirwa n’amazi aturuka muri Pariki y’Ibirunga ariko kuba umusozi wakwiyasa byo ari amayobera.

Umwe mu baturage bafite inzu zasenyutse, Mwumvira Jean Baptiste, yagize ati "Nagiye kubona mbona ubutaka bwatangiye kubyimba, bukeye hatangira kwisatura nibwo inzu yatangiye kwiyasa. Mbonye bikomeye nitabaza abaturanyi dukuramo ibintu. Tukibimaramo inzu yahise ihirima, ubu nshumbikiwe n’umuturanyi ariko ntaho ndabona naba.”

Nyirandungutse Berancille we yavuze ko yari mu rugo wenyine umugabo atarataha, abona ibinonko bitangiye kuva ku gikoni bigwa mu nkono yari ku mashyiga, ahita ayisohora ayijyana hanze.

Yakomeje agira ati “Hashize umwanya mbona igikoni kirahirimye ntangira gusohora ibintu ndahunga. Usibye kuba nakubwira ibyambayeho mu magambo ubundi biteye ubwoba, mbese ni amayobera. Ubu mukeba wanjye niwe unshumbikiye ariko nifuza ko badufasha kubona aho twikinga”.

Impuguke mu by’imicungire n’imikoreshereze y’ubutaka, Prof. Potel Jossam, avuga ko kuba ubutaka bwakwisatura cyangwa bukarigita bishobora guterwa n’uko aho hantu hagizwe n’ibirunga bigishaka kuruka, ariko muri aka karere ikirunga kitarazima ni Nyiragongo gusa.

Yakomeje agira ati “Ariko biriya byo mu Murenge wa Kimonyi biterwa n’ubutaka buba buri ahantu hatagira urutare.”

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Habyarimana Jean Damascène, yavuze ko ibi biza byatunguranye, ariko abaturage bagezweho n’ingaruka bari gufashwa.

Yakomeje agira ati “Twabahaye ubutabazi bw’ibanze tubimura muri izi nzu tubashyira mu zindi za Leta zidakoreshwa, ubundi bazahabwa amabati abishoboye bubake abatishoboye nabo bazubakirwa. Ubundi tugiye gushaka impuguke mu by’ubutaka babupime hamenyekane impamvu y’iriduka ry’ubu butaka.”

Kugeza ubu imwe muri iyi miryango yakozweho n’ibi biza icumbikiwe ku kagari ka Mbizi naho abandi bacumbikiwe n’abaturanyi babo mu gihe bagitegereje ubufasha bijejwe n’Akarere ka Musanze.

Ikibazo nk’iki giheruka kumvikana mu Murenge wa Murundi mu karere ka Karongi, ubwo umusozi wiyasaga ugasenyera imiryango 16. Icyo gihe abaturage bavuze ko atari ubwa mbere bibaye kuko byaherukaga mu 1963.

Aho umusozi wasadukiye hari uburebure bwa metero imwe na santimetero 50
Aho umusozi wa Rugando wahereye usaduka
Iyi ni imwe mu nzu yangijwe no kuriduka k'umusozi
Iyi babonye ibintu byakomeye bahita bavanaho amategura kugira ngo nayo atangirika
Uretse inzu zasenyutse, n'imyaka yo mu murima ntiyasigaye
Imwe mu myaka yari ihahinze irimo urutoki yangiritse
Mwumvira Jean Baptiste, umwe mu bafite inzu zasenyutse

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza