00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Musanze: Umusore w’imyaka 19 yasanzwe amanitse mu gitenge cya nyina

Yanditswe na Claude Bazatsinda
Kuya 17 Nzeri 2021 saa 07:20
Yasuwe :
0 0

Umusore w’imyaka 19 y’amavuko wari utuye mu Karere ka Musanze, Umurenge wa Cyuve, Akagari ka Kabeza mu Mudugudu wa Karinzi yasanzwe amanitse mu gitenge cya nyina, bikaba bikekwa ko yapfuye yiyahuye.

Uyu musore bikekwa ko yiyahuye kubera amakimbirane ashingiye ku mitungo yari afitanye n’ababyeyi be. Yakoresheje igitenge cya nyina yimanika mu gisenge cyo mu cyumba yararagamo, ahita apfa.

Amakuru y’urupfu rwe yamenyekanye ubwo nyina umubyara yamushyiraga amafunguro agasanga anagana amanitse mu gisenge cyo mu cyumba yabagamo aziritswe mu ijosi ibice by’igitenge.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyuve, Bisengimana Janvier, yavuze ko umurambo wa nyakwigendera wajyanwe ku Bitaro Bikuru bya Ruhengeri ngo hakorwe ibizamini hamenyekane neza icyo yazize.

Yagize ati "Nibyo uyu musore twasanze yapfuye amanitse aho yararaga, turakeka ko yaba yiyahuye kuko hari amakuru yavugaga ko afitanye amakimbirane n’ababyeyi be aturuka ku mitungo. Ubu ntitwabihamya neza kuko umurambo we wajyanywe mu Bitaro Bikuru bya Ruhengeri ngo hakorwe ibizamini hamenyekane neza icyamwishe."

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Cyuve bwasabye abaturage kujya baganira ku bibazo bafitanye mbere yo gufata indi ntera yo kuba hari abakwiyambura ubuzima cyangwa ngo abwambure abandi no kugana inzego zindi zikajya zibafasha gukemura ibyo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .