Musanze:Umugore yafatanywe inzoga zitemewe azihetse mu mugongo

Yanditswe na N.Kubwimana Janvière
Kuya 6 Kamena 2019 saa 08:33
Yasuwe :
0 0

Akingeneye Angelique w’imyaka 23 uvuka mu Murenge wa Gisenyi mu karere ka Rubavu, yafatanywe amapaki y’inzoga zitemewe zo mu bwoko bwa Sky.

Uyu mugore yafatiwe mu Murenge wa Gacaca mu Karere ka Musanze, ahagana saa yine za mu gitondo kuri uyu wa 05 Kamena 2019.

Yafashwe ku bufatanye n’abaturage ubwo yari yikoreye umufuka urimo izo nzoga, izindi azikenyereyeho hari n’izo yari ahetse mu mugongo.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y΄Amajyaruguru, CIP Alexis Rugigana yasabye abaturage gukomeza ubwi bufatanye bwo kugaragaza abakora ibyaha binjiza ibiyobyabwenge.

Ati “Hari abagica inzira zizwi nka panya bakomeza kwambutsa ibiyobyabwenge babikura muri Uganda babizana hano, ariko turabakurikirana bagafatwa. Tuboneyeho gusaba abaturage gukomeza gushyira imbaraga mu bufatanye, baduha amakuru kugira ngo abakora ibi byaha babihanirwe".

Nyuma yo gufatwa, Akingeneye yashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha, ubu akaba acumbikiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Muhoza.

Akingeneye yafashwe yikoreye inzoga zitemewe izindi azihetse

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza