Musanze:Umubyeyi wibarutse abana batatu atewe impungenge n’uburyo azabarera

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 12 Nzeri 2016 saa 12:52
Yasuwe : XX
142 71

Muragijimana Leah,utuye mu Murenge wa Muko mu Karere ka Musanze, yibarutse abana batatu b’imfura barimo abahungu babiri n’umukobwa umwe.

Ubuyobozi bw’Ibitaro bya Ruhengeri uyu mubyeyi yabyariyemo buvuga ko uyu mubyeyi ameze neza kandi n’abana yabyaye nta kibazo bafite.

Dr.Borah Liza umuganga mu bitaro bya Ruhengeri yagize ati « Bose bameze neza kuko bavukiye igihe, gusa umwe yari yaje nabi biba ngombwa ko tumubaga ariko bose bameze neza.»

Uyu Muragijimana wari uzi ko atwite abana babiri yaje gutungurwa no kubona abyaye batatu ariko avuga ko nta mikoro afite yo gutunga aba baba agasaba ubufasha.

Yagize ati « Nta bushobozi mfite bwo gutunga aba bana hagize umugiraneza cyangwa leta bangoboka nkabona inka yo kubakamira byamfasha.»

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muko, Aloys Niyibizi, yavuze ko bagiye kureba uko uyu muryango wafashwa byihutirwa nyuma hakazarebwa niba yagenerwa inka.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE