Musanze:Ubuyobozi bwa koperative Duhaguruke burashinjwa kunyereza asaga miliyoni 30

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 16 Nzeri 2016 saa 08:57
Yasuwe :
0 0

Abanyamuryango ba koperative y’abanyabukorikori “Duhaguruke Kora” barasaba inzego zibifitiye ububasha kubakemurira urusobe rw’ibibazo bavuga ko bishingiye ku micungire mibi y’umutungo muri koperative yabo yabatuye mu gihombo cya milioni 31 z’amafaranga y’u Rwanda.

Koperative “Duhaguruke Kora” yo mu karere ka Musanze, ibumbiye hamwe abakora imyuga y’ubukorikori inyuranye, irimo ubucuzi, ububaji, ubukanishi n’indi, ikorera mu mujyi wa Musanze.

Abanyamuryango bayo, bavuga ko amafaranga asaga miliyoni 18 ari yo yaburiwe irengero n’asaga miliyoni 13 yakoreshejwe na komite nyobozi ya koperative itabiherewe uburenganzira n’Inteko rusange;ibintu byagaragajwe n’akanama kakoze igenzura ry’umutungo.

Uwizeyimana Solange, Umugenzuzi w’iyi koperative yagize ati « Twasabye gukora igenzura inshuro nyinshi barabyanga, igihe babyemereye batwima konti zimwe ariko ubu hari amafaranga arenga milioni 18 yaburiwe irengero ndetse n’andi milioni 13 zakoreshejwe na komite nyobozi nta burenganzira babiherewe. »

Maniraguha Célestin we yagize ati « Imikorere y’iyi koperative ni mibi cyane kuko hari bagenzi bacu basabaga ko bakwerekwa uko umutungo ucunzwe bagafungirwa ibikorwa byabo bakongera gufungurirwa ari uko batanze amande kandi na yo ntagire aho yandikwa. »

Perezida w’iyi koperative , Munyarubibi Leonard yemera ko amakosa yakozwe kubera ubumenyi buke, gusa akavuga ko hari n’ibyo ashinjwa we na komite ye bishingiye ku makimbirane hagati y’abantu ku giti cyabo.

Yagize ati « Birumvikana hari ibyakozwe nabi kubera ubumenyi buke twari dufite, ariko hari n’ibindi dushinjwa bishingiye ku makimbirane y’abantu ku giti cyabo. »

Umukozi w’akarere ka Musanze ushinzwe iterambere, ishoramari n’umurimo, Kazungu Mugabo Cyprien, avuga ko mu gihe gukemura ibibazo bya Duhaguruke Kora mu bwumvikane bizaba binaniranye, ngo hazitabwa inzego z’ubutabera.

Yagize ati « Ibi bibazo bimaze igihe kirekire ariko turi kubafasha ngo bikemuke;biramutse bikomeje hazitabazwa ubutabera. »

Ibibazo byo gukoresha nabi imitungo y’amakoperative bikunze kugaragara ahenshi nubwo ikigo cy’igihugu gishinzwe amakoperative,RCA kivuga ko bigenda bigabanuka.

Perezida wa Koperative Duhaguruke Kora, Munyarubibi Leonald
Uwizeyimana Solange, Uugenzuzi wa Koperative Duhaguruke Kora
Abanyamuryango ba Koperative Duhaguruke Kora
Maniraguha Celestin, Umunyamuryango wa Koperative

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza