Musanze:Imodoka yo mu bwoko bwa Minibus yahiye irakongoka

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 13 Nzeri 2016 saa 03:20
Yasuwe :
0 0

Imodoka itwara abagenzi yo mu bwoko bwa Tagisi Minibus yahiriye mu igaraje irakongoka, abayikoraga bakaba bavuga ko batazi icyateye iyi mpanuka kuko na bo babonye umuriro waka bakihutira kuyiva munsi.

Iyi modoka yari uy’uwitwa Sekivange Emmanuel yatwaraga abagenzi ku muhanda Musanze -Rubavu yaje mu igaraje ngo bayitere irangi banayisuzume.

Uwitonze Alexis, umwe mu bakanikaga iyi modoka yagize ati “Twari munsi yayo tuyifungura rasoro tugiye kumva twumva itangiye kunuka tuvamo byihuse,dusanga umuriro watangiye kwaka, tugerageza kuyizimya biba iby’ubusa.”

Hakizimana Jean de Dieu na we ukanika muri iri garaje yagize ati “Twe ntitwamenya icyaba cyateye iyi nkongi kuko ibyo twayikoraga bitagira aho bihuriye n’umuriro gusa dutungurwa no kubona ihiye.”

Nyiri iyi modoka,Sekivange Emmanuel,uretse kuvuga ko yari aje guteza irange no kuyisuzumisha nta kindi yigeze atangaza.

Iyi modoka yaje kuzimywa na polisi y’igihugu hifashishijwe kizimyamwoto yabo gusa ntibyayibuje gukongoka, icyakora byarinze izindi zari ziyegereye kuba zafatwa n’inkongi.

Nta gihe kinini gishize imodoka nk’iyi yo mu bwoko bwa Toyota Hiace ya Iyakaremye Yusuf yari muri gare ya Musanze na yo ikongotse.

Iyi modoka nyuma yo kuzimywa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza