Musanze: REG ikomeje gutahura abiba ibikoresho by’amashanyarazi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 20 Nzeri 2018 saa 09:22
Yasuwe :
0 0

Mu ijoro ryo kuwa mbere w’iki cyumweru, Sosiyete y’igihugu ishinzwe ingufu (REG) yabashije kugaruza ibikoresho byari byibwe n’umuturage mu Murenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze.

Twiringiyumukiza Emmanuel ukekwaho ubu bujura, akaba yarafatanywe ibizingo bitatu by’intsinga biri kumwe n’ibindi bikoresho byifashishwa mu gukwirakwiza amashanyarazi.

Akaba ari mu maboko y’Urwego Rushinzwe Iperereza (RIB) mu gihe hategurwa dosiye izashyikirizwa ubushinjacyaha.

Umuyobozi w’ishami rya REG mu Karere ka Musanze, Eng. Marcel Nzamurambaho, yatangarije IGIHE ko bene ubu bujura buhombya igihugu ndetse bukabangamira ikwirakwiza ry’amashanyarazi, cyane ko Leta iba yashoye menshi ngo ibi bikoresho bigurwe.

Yagizeati “Kuva uyu mwaka watangira, tumaze kwibwa ibikoresho byiganjemo intsinga bifite agaciro ka 5,418,464 Frw. Iki ni igihombo baba bateza igihugu kuko bibangamira akazi kacu ko gukwirakwiza amashanyarazi”.

Uyu muyobozi akaba yakomeje asaba abaturage kwamagana uwo ari we wese wiba cyangwa akangiza ibigize imiyoboro y’amashanyarazi, abasaba kandi ubufatanye mu kugaragaza abakora ibibikorwa bigayitse bahamagara kumurongo wa telefoni utishyurwa wa 3535 cyangwa bakabimenyesha inzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano zibegereye.

Twiringiyumukiza Emmanuel ukekwaho ubujura bw'intsinga
Intsinga zari zaribwe
Kuri Cabine ya Gorilla View lodge naho mu kwezi gushize abajura bahibye intsinga basiga bangije umuyoboro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza