Musanze: Imodoka 13 zafashwe zipakiye ibirayi mu buryo butemewe n’amategeko

Yanditswe na N.Kubwimana Janvière
Kuya 18 Ukuboza 2017 saa 03:20
Yasuwe :
0 0

Nyuma yo kwegurira ubucuruzi bw’ibirayi amakoperative y’abahinzi, mu Karere ka Musanze hamaze gufatirwa imodoka zirenga 13 mu minsi ibiri gusa, zibipakiye mu buryo bivugwa ko butemewe n’amategeko bijya gucururizwa i Kigali.

Uyu mukwabu wo kugenzura icuruzwa ry’ibirayi binyuranyinje n’amategeko, watangiye kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize, hafatwa imodoka zibipakiye byerekezwa i Kigali kugeza ubu zikabazifungiye ku Biro by’Akarere ka Musanze.

Abazitwaye bo bavuga ko bafite inyandiko bahawe n’amakusayirizo yerekana ingano yabyo n’aho babikuye, naho kuba zitemewe n’amategeko ngo ntabwo bari babizi.

Muhire Alexandre ni umwe muri bo wemeza ko nubwo imodoka ye yafashwe yari afite icyangombwa yahawe n’uhagarariye koperative yabiguzemo.

Yagize ati “Maze iminsi ibiri hano baradufatiye imodoka ngo ntitugomba gutwara ibirayi tudafite ibyangombwa byo by’amakusanyirizo twaguriyeho, ariko naberetse icyo nahawe n’uhagarariye ikusanyirizo nk’uko bisanzwe gusa sinari nzi niba cyemewe cyangwa kitemewe ibyo babibaza amakusanyirizo badushyiriyeho.”

Undi na we wirinze gutangaza amazina ye avuga ko kuba bafatiwe imodoka nyamara barakoze ibisabwa ariko nyuma bakabangamirwa n’amabwiriza yatanzwe ntagezwe ku bo areba.

Ati “Twe dufite uruhushya rwo gutwara ibirayi kandi twanyuze mu nzira zose zikwiye; uyu munsi kuba baturega ko twabitwaye mu buryo butemewe n’amategeko, ikosa si iryacu kuko n’izo nyandiko batubwira ziracyari mu karere ntiziragera ku makusanyirizo twaguriyeho kandi na byo babitumenyesheje nonaha.”

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze ushinzwe imari, ubukungu n’iterambere, Ndabereye Augustin, yemera ko amabwiriza mashya ataragera ku makusanyirizo yose y’ibirayi ariko bagiye kuyohereza byihuse n’abafatiwe imodoka bakihutira kujya gufata inyandiko zemewe bakabona guhabwa imodoka zabo.

Ati “Hari amakusanyirizo yamaze guhabwa ibi bitabo by’amabwiriza ariko abatarabibona na bo turihutira kubiboherereza. Aba twafatiye imodoka na bo bihutire kujya kuzana inyandiko zemewe babone guhabwa imodoka zabo.”

Icyemezo cyo kwegurira amakusanyirizo y’ibirayi abahinzi babyo n’uburenganzira bwo kubigurisha cyafashwe nyuma y’uruzinduko rwo gusura abahinzi n’aborozi, Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente yagiriye mu Ntara y’Amajyaruguru n’iy’Uburengerazuba mu Ugushyingo, agasanga ba nyiri amakusanyirizo bahenda bikabije abahinzi kuko hari aho babaguriraga ku mafaranga 90Frw bakabigurisha hejuru ya 200.

Imodoka zafashwe ngo ni izapakiye ibirayi mu buryo bunyuranyije n'amategeko
Izi modoka zifungiye ku Biro by'Akarere ka Musanze
Abashoferi nibamara kubona ibyangombwa bisabwa bahabwa n'amakoperative y'abahinzi ngo ni bwo bazemererwa kuzikura aho zifungiye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza