Musanze: Ikibazo cy’isuku nke cyahagurukiwe kuva kuri buri rugo

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 2 Mata 2021 saa 09:02
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze ku bufatanye n’inzego z’umutekano ndetse n’abaturage bateguye ibikorwa bihuriweho byo gushishikariza abaturage kugira umuco w’isuku ihereye ku muntu ku giti cye, urugo ku rundi, Isibo ku yindi kuzamura kugeza ku rwego rw’akarere.

Ni ibikorwa by’ubukangurambaga byatangijwe ku wa Kane tariki 1 Mata 2021, muri gahunda idasanzwe yiswe ‘Irondo ry’Isuku’ ifite insanganyamatsiko igira iti ‘Isuku ni uguhozaho, isuku ni iya buri wese’.

Ubu bukangurambaga bwatangirijwe ku rwego rw’Akarere, mu Mudugudu wa Rugari, Akagari ka Kamwumba Umurenge wa Nyange, ahakozwe isuku ku muhanda uva mu Mujyi wa Musanze werekeza mu Kinigi.

Mu butumwa yahaye abaturage n’abandi bitabiriye, Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nuwumuremyi Jeannine, yasobanuye ko ari gahunda igamije kwimakaza umuco w’isuku bihereye kuri buri muntu ku giti cye kandi akabigiramo uruhare.

Yagize ati “Isuku ni isoko y’ubuzima, bityo ikaba igomba guhoraho kandi ikagirwamo uruhare na buri wese. Ni muri urwo rwego rero, iruhande rwa ya gahunda y’igitondo cy’Isuku yari isanzwe ikorerwa mu mirenge yose buri wa gatatu, Akarere kasanze ari ngombwa ko yongererwa imbaraga binyuze muri iri rondo ry’isuku, kubera ko irondo, nk’uko iri jambo ubwaryo ribivuga, bivuga guhozaho.”

Abaturage bagaragagaje ko bagiye gufatanya n’ubuyobozi muri uru rugamba bityo bakimakaza isuku bahereye mu ngo zabo ndetse no hanze yazo bityo Musanze ikaba akarere gasa neza.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze bwavuze ko kugira ngo iyi ntego ishobore kugerwaho, bwashyizeho itsinda ry’abaturage b’abakorerabushake 15, muri buri murenge, bazajya bakora ubuhwituzi muri rusange no ku bantu ku giti cyabo.

Mu bandi bayobozi bari bitabiriye iki gikorwa, harimo Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Kamazi Axel, Inzego z’Umutekano, Umuyobozi w’Agateganyo w’Ishami ry’Ubuzima mu Karere, n’abandi.

Abaturage bitabiriye ubukangurambaga bw'isuku bubahirije n'amabwiriza yo kwirinda Coronavirus
Hashyizweho itsinda ry'abahwituzi bazajya bakangurira abaturage kurangwa n'isuku
Mu Karere ka Musanze bahagurukiye ibibazo by'isuku nke
Umuyobozi w'Akarere ka Musanze, Nuwumuremyi Jeannine yafatanyije n'abaturage mu bikorwa by'isuku
Visi Meya ushinzwe Imibereyo myiza y'abaturage mu Karere ka Musanze (uwa kabiri uturutse ibumoso) afatanya n'abaturage gukubura

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .