00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibitaro Bikuru bya Ruhengeri byashinjwe kurangarana umubyeyi agapfa abyara

Yanditswe na Claude Bazatsinda
Kuya 26 Kanama 2021 saa 02:45
Yasuwe :
0 0

Umuryango wa Izabayo Marcel wo mu Mudugudu wa Bukane Akagari ka Cyabagarura Umurenge wa Musanze mu Karere ka Musanze, urashinja Ibitaro Bikuru bya Ruhengeri kurangarana umugore we wahabyariye kugeza ahasize ubuzima ndetse n’umwana agashyirwa ku byuma bimwongera umwuka kuko nawe yazahaye.

Uwo mubyeyi wapfuye abyara, yageze mu Bitaro Bikuru bya Ruhengeri mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 22 Kanama 2021 agiye kubyara kuri gahunda yari yahawe na muganga kuko yagombaga kubyara abazwe.

Akigera muri ibyo Bitaro yakiriwe n’umuganga ariko kuko yamupimye akamusangana ubwandu bwa Covid-19 ntiyahise amubyaza, yamushyize mu kato kugeza ubwo yasimburwaga mu gitondo cyo kuwa Mbere.

Kuri uwo wa Mbere nibwo yabwiwe ko yitegura ndetse bamujyana mu cyumba yagombaga kubagirwamo ngo abyazwe ariko ntibyakorwa kuko ngo habonetse undi murwayi wihutirwa. Umunsi wakurikiyeho nabwo ni uko byagenze.

Mu gitondo cyo kuwa Gatatu nibwo yabazwe bigaragara ko yazahaye maze abyazwa umwana nawe wari wazahaye ahita ashyirwa ku byuma bimwongerera umwuka ndetse anaterwa serumu kuko nyina yahise agwa ku iseta.

Izabayo Marcel, umugabo wa Ihirwe Isabelle wapfuye abyara, yavuze ko yababajwe cyane n’uburyo umugore we yarangaranywe kugeza ubwo apfuye ndetse n’umwana akazahara. Yavuze ko ubu yamaze gushyikiriza RIB ikirego.

Ati " Twababajwe n’uburyo batwakiriye bakabona ko arwaye Covid-19 aho kudufasha nk’ibyihutirwa bagakomeza kuturangarana bavuga ko bakiriye abandi bihutirwa kandi barabibonaga ko atameze neza kugeza ubwo yitabye Imana ndetse n’umwana akaba arembye. Turasaba ko twahabwa ubutabera ababigizemo uruhare bagakurikiranwa."

Umuyobozi w’Ibitaro Bikuru bya Ruhengeri, Dr Muhire Philibert, yavuze ko nabo bababajwe n’urupfu rw’uwo mubyeyi ariko ko nta burangare bwahabaye ahubwo byaterwaga n’uko mu gihe yagombaga gufashwa bagiye bakira abandi babyeyi bafite ibibazo byihutirwa.

Ati " Mbere ya byose turihanganisha uriya muryango wagize ibyago, amakuru y’uko haba harabayeho uburangare yo si yo kuko mu gihe yajyaga gufashwa ngo abyare, hakirwaga abandi babyeyi bafite ibibazo byihutirwa, umuntu udakora mu buvuzi ntabwo yapfa kumenya ibyihutirwa ariko muganga ni we uba ubireba akamenya ibyihutirwa."

"Kuri ubu umwana turi kumukurikirana ari kongererwa umwuka na serumu, nta kintu yari yashyira mu kanwa kuko umubyeyi we abaganga bakoze ibishoboka ariko birangira bidakunze ahasiga ubuzima, umwana we ejo nibwo yari atameze neza ariko ubu ari kugenda yoroherwa."

Ubwo twakoraga iyi nkuru hari amakuru yavugaga ko hategerejwe itsinda ry’inzobere riturutse mu Bitaro bya Kacyiru rijya gukora ibizamini bya nyakwigendera ngo harebwe icyateye uru rupfu rushinjwa Ibitaro Bikuru bya Ruhengeri.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .