Musanze: Hari abaturage bakora urugendo rw’amasaha ane bagiye gushaka amazi meza

Yanditswe na N.Kubwimana Janvière
Kuya 2 Werurwe 2018 saa 12:29
Yasuwe :
0 0

Abaturage bo mu Murenge wa Nkotsi, Akarere ka Musanze, bahangayikishijwe n’ikibazo cy’amazi, bahora bavoma amazi mu bishanga kuko kugera ahari ameza bisaba urugendo rw’amasaha abarirwa muri ane.

Abafite icyo kibazo ni abo mu Kagari ka Ruyumba, bavuga ko bibatwara amasaha arenga ane kugenda no kugaruka, bagiye gushaka amazi, bigatuma bahinira bugufi bakivomera mu gishanga kugira ngo babone n’uko bakora imirimo yindi.

Umwe muri abo baturage, Ntibakunze Jean de Dieu, yagize ati “Muri aka Kagari kacu dufite ikibazo cy’amazi meza kuva kera, dukoresha amazi yo mu bishanga akaba ari nayo tunywa;; adutera inzoka cyane kuko usanga uwagiye kwa muganga wese aza avuga ko bamuhaye imiti y’inzoka, turasaba leta ko yatugoboka natwe tugahabwa amazi meza.”

Mugenzi we witwa Byumvuhore Jean Paul yagize ati “Iyo izuba ryavuye hari igihe n’aya yo mu bishanga akama, dufite amavomo abiri gusa muri aka kagari kandi naho amazi aza rimwe mu byumweru bibiri. Twe batuye kure ntitubimenye, iyo tugiye kuvomayo bidusaba nk’amasaha ane kuko haba hari abantu benshi kandi ni kure, abayobozi bacu badufashije batugezaho amazi meza.”

Umuforomokazi wo ku Kigo nderabuzima cya Nyakinama aba baturage bivurizaho, wifuje ko amazina ye adatangazwa kuko ngo atavugira iri vuriro, yemeje ko usanga muri aka gace higanje indwara zituruka ku isuku nke, akenshi iterwa n’amazi mabi akoreshwa n’aba baturage ariko ntiyabashije guhita abona imibare y’abaheruka basanganywe inzoka.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Habyarimana Jean Damascène, yavuze ko ikibazo cy’amazi abo baturage bafite kizwi, akarere kakaba karaganiriye Ikigo gishinzwe gukwirakwiza amazi, isuku n’isukura (WASAC) ngo harebwe uko bayagezwaho.

Yagize ati “Iki kibazo turakizi twari twarakoranye na rwiyemezamirimo ariko ntiyubahiriza amasezerano twagiranye, ubu twamaze kuvugana na WASAC ku buryo mu gihe gito aba baturage bazaba bagejejweho amazi meza kuko biri no mu ngengo y’imari iri gukoreshwa.”

Akarere ka Musanze gatanga raporo ko abaturage bagerwaho n’amazi meza bagera kuri 89%.

Abaturage bataragezwaho amazi meza bamenyereye kuvoma mu gishanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza