Kwamamaza

Musanze: Hari abagabo bafata gusezerana n’umugore nko kwizirikaho igisasu

Yanditswe kuya 23-08-2016 saa 19:31' na Emma-Marie Umurerwa


Bamwe mu bagabo batuye mu Murenge wa Nyange, akarere ka Musanze bavuga ko gusezerana n’umugore ari nko kwizirikaho igisasu, ndetse ngo bibasaba igihe kirekire cyo kubanza kwiga imico ndetse n’imyitwarire yabo mbere yo gufata icyemezo cyo kubana akaramata nk’umugabo n’umugore.

Abasezeranye nabo babikora umugore amaze kubyara inshuro zirenze imwe, bamaze kumumenya mu mico n’imyifatire ngo kuko hari abagore bamara gusezerana n’abagabo babo bagatangira kwigira ibyigenge.

Abaganiriye na IGIHE batangaza ko umugore mumara gusezerana imbere y’amategeko akagamika, agatangira kuzana amategeko mu rugo kandi nta kintu yazanye, imyitwarire bavuga ko idahwitse ituma banga gusezerana.

Nizeyimana Innocent yagize ati “Abagore bo muri iyi minsi ntabwo ari shyashya bava iwabo bashaka ubutunzi gusa, hatera kabiri bagatangira gutegeka abagabo. Umugore nkuwo rero gusezerana nawe ntaho bitaniye no kwizirikaho igisasu.”

Simbizi Damien we abona kudasezerana nabo ari nk’igihano abagabo babagenera kuko ngo bamwe mu bagore bigize ingare.

Ati “Abagore ntibakimenya kubaha abagabo niyo mpamvu natwe twanga gusezerana nabo. Usanga n’ubyemeye abikoze nka nyuma y’imyaka 10 yaramaze kumenya imico n’imyifatire y’umugore we.”

Haratungwa agatoki ubuharike nk’intandaro yo kwirengagiza amasezerano

Abagore ntibemera ibivugwa n’abagabo ahubwo babashinja kugira irari bakumva batahazwa n’umugore umwe ari na byo bituma banga gusezerana.

Uwamahoro Marie Rose ati “Ntabwo abagore bose b’inaha dusuzugura abagabo ahubwo usanga ari bamwe muri twe babikora bagatukisha bose. Ikibazo gihari rero nuko hari abagabo baba bafite irari bakumva ko batahazwa n’umugore umwe. Bigatuma banga gusezerana kugira ngo bajye babona uko bajya mu bagore benshi.”

Nyinawumuntu Emeritha we asanga ari urwitwazo ahubwo iyo bamaze gukura abagabo babazinukwa.

Ati “Ahubwo iyo tumaze gusezerana n’abagabo turushaho kubakunda no kububaha. Ikibazo tugira ni uko umugabo aguta mu rugo mumaranye imyaka irenga 10 akajya gusezerana n’umukobwa ukiri muto.”

Nteziryayo Epimaque, ushinzwe irangamimerere n’ibibazo by’abaturage mu Murenge wa Nyange, avuga ko ibyo abagore bavuga ari ukuri kuko abagabo banga gusezerana na bo.

Ati “Mu mibare dufite bigaragara ko dufite abagabo benshi babana n’abagore batarasezeranye. Impamvu badashaka gusezerana usanga bavuga ngo ‘ni ukwizirikaho igisasu,nta burenganzira nzaba ngifite ku mutungo wanjye umugore azaza tuwugabane. ”

Akomeza avuga ko bene abo bavuga ko umugore ntacyo yazanye nta mpamvu yo kugira ngo isezerano ritume atangira kugira uruhare mu byo atavunikiye, bafite ikibazo cy’imyumvire ndetse cyamaze gufatirwa ingamba.

Yagize ati “Twakoresheje inama dukangurira abagabo gusezerana n’abagore babo, tubonye ko nta musaruro bitanze twafashe izindi ngamba zo kubarura umudugudu ku wundi tureba ababana batarasezeranye kugira ngo duhure na bo by’umwihariko. Nicyo gikorwa turimo muri iyi minsi.”

Nyuma y’iri barura ubuyobozi bwakoze ndetse no kuganiriza abatarasezeranye, batangiye kubona umusaruro kuko abagabo benshi basigaye babagana basaba ko babasezeranya.

Simbizi Damien abona bamwe mu bagabo badasezerana n'abagore kubera batabubaha
Uwamahoro Marie Rose yemeza ko abagore bose badafite uwo muco wo gusuzugura
Nteziryayo Epimaque, ushinzwe irangamimerere n’ibibazo by’abaturage mu murenge wa Nyange
Nyinawumuntu Emerithe yatangaje ko asanga iyo bamaze gukura abagabo batangira kubazinukwa

[email protected]


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Friday 30 Nzeri 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved