00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Musanze: Hafashwe abantu 38 barimo n’abana bakekwaho kwambura abaturage

Yanditswe na Claude Bazatsinda
Kuya 30 Kanama 2021 saa 03:51
Yasuwe :
0 0

Inzego z’umutekano zifatanyije n’iz’ubuyobozi mu Karere ka Musanze, zataye muri yombi abantu 38 barimo abana 19 bazwi nka marine, bakekwaho kwiba abaturage bifashishije ibisongo n’inzembe, abandi bagatobora inzu zabo.

Bafashwe binyuze mu mukwabo wo guhiga abakekwa muri ibyo bikorwa by’ubujura no guhungabanya umutekano. Wakozwe mu mpera z’icyumweru gishize n’ubu ugikomeje.

Umuhuzabikorwa wa Polisi n’abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru, CIP Alex Ndayisenga, yaburiye abijandika mu bikorwa bihungabanya umutekano, abasaba kubivamo bagakoresha ubwenge n’amaboko mu bikorwa bibateza imbere.

Yagize ati "Ku bufatanye n’abaturage ndetse n’inzego z’ibanze, Polisi irakomeza gufatanya na bo kugira ngo abo bose bavugwa muri ibyo bikorwa byo guhungabanya umudendezo n’ituze ry’abaturage bafatwe, abo bigaragara ko hari ibimenyetso by’ibyaha bakekwaho bazashyikirizwe ubugenzacyaha. Ku bana bato bazwi nka marine bo ku bufatanye n’inzego z’ibanze abafite imiryango bakomokamo bazafashwa gusubizwamo abandi bajyanwe mu bigo ngororamuco byabagenewe."

"Turaburira abishora mu byaha by’ubujura kubireka kuko birangira Polisi ibafashe bagashyikirizwa ubutabera, turabagira inama yo gukoresha amaboko yabo n’imbaraga zabo mu bikorwa byiza bibateza imbere."

Muri iyi minsi mu Mujyi wa Musanze, hari kugenda hagaragara insoresore usanga zifite ahantu hazwi ziba zikunze guhurira zigahungabanya umutekano zikora ubwambuzi n’ubundi bujura, ahakunze kumenyekana cyane ni ku Kiliziya, muri tête à à gauche, mu Ibereshi mu Murenge wa Muhoza, kuri ’dos-d’âne’ mu Gashangiro, mu nkengero z’ikibuga cy’indege, Nyarubande muri Cyuve no mu bindi bice by’uyu Mujyi.

Abamaze gufatwa bose bashyikirijwe Polisi y’Igihugu, Ishami rya Muhoza ngo bagezwe mu Kigo Ngororamuco cya Kinigi, bigishwe Uburere mboneragihugu n’imyuga bazifashisha mu buzima busanzwe nibava mu buzererezi n’ibindi bikorwa bihungabanya umutekano bakunze kugaragaramo.

Abana bafashwe bazasubizwa mu miryango yabo cyangwa mu bigo ngororamuco
Abafashwe bakekwaho kwambura abaturage mu Karere ka Musanze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .