Musanze: Gukura indezo mu mutungo w’urugo ku bagabo babyaye hanze bikomeje guteza amakimbirane

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa
Kuya 9 Kanama 2018 saa 09:07
Yasuwe :
0 0

Kuba bamwe mu bagabo bo mu Murenge wa Muko mu Karere ka Musanze baraciye inyuma abagore b’isezerano bakajya kubyarana n’abandi, bikomeje guteza amakimbirane mu ngo zabo kuko basabwa indezo igakurwa mu mutungo w’urugo.

Nyamvura Rose ni umugore uvuga ko umugabo basezeranye mu buryo bwemewe n’amategeko yamuciye inyuma akajya kubyarana n’undi mugore abana babiri, urukiko rukaba rwarategetse ko atanga indezo z’abo bana none ngo rwabuze gica hagati ye n’umugabo.

Yagize ati “Indezo ngo igomba kuva mu mutungo wacu kandi ninjye byose byavuyeho kuko umugabo wanjye afitemo uruhare rungana na 40%. Nagiye njya mu bimina nkabona amafaranga nubaka inzu ifite imiryango itatu ikorerwamo ubucuruzi none ngo niyo igomba kuvamo indezo? ibi narabyanze none ahora antoteza ankubita, mbese mu rugo rwacu ni induru gusa.”

Undi mugore wasabye ko izina rye ridatangazwa yagize ati “Umugabo wanjye yasabwe gutanga indezo y’amafaranga ibihumbi 15 y’umwana yabyaranye n’ihabara, ninjye ufite akazi, umugabo nta kazi afite ako yakoraga hashize imyaka myinshi gahagaze. Ayo mafaranga nta handi ava ni ku mushahara wanjye. Iyo yabuze rero induru ziravuga.”

Umuyobozi w’Inama y’Igihugu y’Abagore muri uyu murenge, Ayinkamiye Pelagie, avuga ko ikibazo cy’abagabo baca inyuma abagore babo kiri mu bikomeje guteza amakimbirane mu muryango.

Yagize ati “Ihohoterwa abagore bakorerwa n’abagabo inaha rishingiye ku gucana inyuma. Iyo umugabo yagiye hanze umutungo wo mu rugo urahashirira, iyo rero abyaye hanze birumvikana aba agomba gutanga indezo. Hari n’ikibazo twakiriye mu minsi ishize aho umugore yagiye kubona akabona imirima yabo yose igiye gutezwa cyamunara kubera ko umugabo we yanze gutanga indezo.”

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Musanze ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Uwamariya Marie Claire, aherutse gutangariza IGIHE ko aka karere kagaragaramo ikibazo cy’ubuharike n’ubushoreke bigateza amakimbirane mu muryango.

Yagize ati “Akarere ka Musanze kabaswe n’ubuharike aho usanga umugabo umwe afite abagore bagera kuri bane, bigatuma hahora ibibazo by’amakimbirane yo mu muryango […] hari n’abo usanga babyara abana bagasabwa gutanga indezo, abandi bakanga kuzitanga, mbese ni ibibazo duhura nabyo buri munsi ariko hamwe n’ubukangurambaga bugenda bukorwa ubona ko hari ikigenda kigabanuka.”

Umunyamategeko Nizeyimana Elie, avuga ko bitewe n’uburyo abashakanye basezeranye, hari ibyo amategeko yemerera umugore hakaba n’ibyo yemerera umugabo.

Yagize ati “Igihe ubona ko umugabo yategetswe gutanga indezo y’amafaranga ibihumbi 20 kandi kugirango aboneke bisaba kugurisha umurima, umugore afite uburenganzira bwo kujya mu rukiko agatambambira rwa rubanza. Bya bihumbi 20 niba byinjira biva mu mutungo w’urugo, niba barasezeranye ivangamutungo umugore afiteho ibihumbi 10, umugabo akagiraho ibihumbi 10 ari nabyo agomba gutangamo indezo kuko niwo mugabane we.”

Nizeyimana yakomeje avuga ko itegeko ryo mu 2016 rigenga imicungire y’umutungo w’abashyingiranywe, impano n’izungura, nta na hamwe ryemerera umwe mu bashyingiranwe gukoresha umutungo w’urugo mu kwishyura cyangwa mu zindi nyungu ze bwite, ahubwo ngo yishyura mu ruhare rwe kuri kuri uwo mutungo rungana na 1/2 cy’umutungo wose.

Bamwe mu bagore bo mu Murenge wa Muko bavuga ko indezo zisabwa abagabo zikomeje guteza amakimbirane
Umunyamategeko Nizeyimana Elie yasobanuriye abagore bo mu murenge wa Muko ko bafite uburenganzira bungana n'ubw'abagabo babo ku mutungo w'urugo

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza