Musanze: Gitifu ukekwaho urupfu rw’umwana wahiriye mu nzu yabigaramye

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha, N.Kubwimana Janvière
Kuya 17 Mata 2018 saa 04:47
Yasuwe :
0 0

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinigi, Akarere ka Musanze, Manzi Claude, yagejeje imbere y’urukiko akurikiranweho uruhare mu rupfu rw’umwana yabyaranye n’umugore w’abandi, ahakana icyaha.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri nibwo mu Rukiko rwisumbuye rwa Musanze, Manzi n’abandi batandatu baburanye ku ifungwa n’ifungurwa.

Gitifu yatawe muri yombi mu minsi ishize akekwaho uruhare mu rupfu rwa Uwikaze Kevine wari ufite imyaka ibiri, wahiriye mu nzu kuri Pasika y’uyu mwaka nyuma y’uko ababyeyi basize bamukingiranye bakajya kwinywera inzoga.

Uyu mwana bivugwa ko ari uwo Manzi yabyaranye na Muhawenimana Solange ufite undi mugabo.

Manzi yireguye avuga ko ibimenyetso byose bitangwa n’ubushinjacyaha atari byo ngo kuko byose bishingiye ku magambo abantu bavuga.

Yongeyeho ko uwo mwana wapfuye atari uwe kuko afite se witwa Nsengiyumva Célèstin wamwiyandikishijeho nk’uwe.

Nubwo Manzi atemera uwo mwana nk’uwe, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianney aherutse kubwira IGIHE ko basabye ko hapimwa isano afitanye n’uwo mwana wapfuye hifashishijwe ADN.

Umucamanza yabajije Manzi uko azabyifatamo ADN niramuka igaragaje ko umwana ari uwe, asubiza ati “icyaha nkurikiranyweho ni urupfu rw’uwo mwana si ukuba ndi se”.

Yasabye urukiko kumurekura akaburana ari hanze ngo kuko adashobora gutoroka mu gihe nta cyaha yishinja.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko bimwe mu bimenyetso bishinja Manzi uruhare mu rupfu rwa Uwikaze, ni uko uwo mwana akimara kuvuka Manzi yahaye Nsengiyumva 1 200 000 Frw kugira ngo amwiyandikisheho nka se. Kugeza ubu Nsengiyumva yaburiwe irengero.

Ubushinjacyaha kandi bwavuze ko imirenge yose Manzi yakozemo yagiye ahabyara abana, ubu akaba afite abana batanu.

Buvuga kandi ko hari undi mugore witwa Nirere Marie Thérèse yateye inda akamusaba kuyikuramo.

Uwo mugore na we ubu arafunzwe akurikiranyweho kuba Manzi yarigeze kumusaba kujya kurigisa Uwikaze ndetse nyuma yaho uwo mwana koko akaza kuburirwa irengero, akaboneka hashize iminsi itatu.

Icyakora Nirere ahakana kuba ari we wari washimuse uwo mwana icyo gihe, akavuga ko ahubwo ngo umwana amaze kuboneka Gitifu yamuhamagaye amutuka, avuga ko ngo nta kigenda cye kuko misiyo yamupfanye.

Ubushinjacyaha kandi buvuga ko Gitifu yarihiye Muhawenimana Sonia nyina w’umwana wapfuye, ubwo yigaga ubudozi ari naho ngo yamushukiye akamutera inda.

Bwasabye ko Manzi akurikiranwa afunzwe ngo kuko aramutse afunguwe hari abatangabuhamya batakwizera umutekano wabo.

Umwanzuro w’urukiko ku ifungwa n’ifungurwa ry’abakekwaho uurpfu rwa Uwikaze uzasomwa ku wa Gatatu, tariki 18 Mata saa cyenda.

Musanze: Gitifu w’Umurenge arakekwaho uruhare mu rupfu rw’umwana wahiriye mu nzu


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza