Musanze: Diaspora nyarwanda mu Budage yubatse ibikorwaremezo bya miliyoni 90 Frw uyu mwaka

Yanditswe na N.Kubwimana Janvière
Kuya 28 Ugushyingo 2017 saa 10:50
Yasuwe :
0 0

Umuryango w’Abanyarwanda baba mu Budage wateye inkunga Akarere ka Musanze ushyigikira ibikorwa by’uburezi n’ibihindura ubuzima bw’abaturage aho yubatse ibyumba by’amashuri n’ibindi bikorwaremezo byatwaye amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni 90 muri uyu mwaka.

Bimwe muri ibi bikorwa harimo ibyumba bitanu by’amashuri byubatswe ku ishuri ribanza rya Ruhehe mu Murenge wa Gataraga, icyumba abarimu bateguriramo amasomo, ubwiherero 12 ndetse n’inzu yubakiwe abadozi bakoreraga mu isoko rya Byangabo bakodesha.

Umuyobozi w’ikigo wungirije ushinzwe amasomo ku ishuri rya Ruhehe, Kavumu Diogène, avuga ko ibi byumba bizabafasha kugabanya ubucucike by’abana bigiraga mu cyumba kimwe kuko bari benshi cyane.

Ati “Turashimira Diaspora y’u Rwanda mu Budage ku nkunga ikomeye baduteye. Ibyumba batwubakiye bigiye kudufasha gukemura ikibazo cy’ubucucike. Mu cyumba twari dufite abana 60 ariko ubu ntituzarenza 45 kandi iyi nzu y’abarimu na yo izadufasha kubona aho bakorera bisanzuye.”

Abanyarwanda baba mu Budage kandi bubakiye inzu abagize koperative “COPTC-Abafatanyije” bakora umwuga w’ubudozi.

Abagize iyo koperative bahamya ko bari basanzwe bakorera mu nzu nto cyane ntibabone aho bigishiriza ababishaka.

Umuhuzabikorwa w’ibikorwa bya Diaspora yo mu Budage mu Rwanda, Kalimba Claude, yatangaje ko ubufasha itanga ari ingamba bihaye zo gufasha igihugu mu iterambere, bafasha abana kwiga neza no guhindura ubuzima bw’abaturage.

Ati “Ibi birerekana ko hari abanyarwanda bafite umutima wo gukunda igihugu kuko hari n’ababaye imburamukoro birirwa basebya u Rwanda kandi abo si benshi; ntibakwiye rero kurusha imbaraga abashyigikiye iterambere bagamije gufasha abana kwigira heza no guhindura ubuzima bw’abaturage.”

Mu mwaka ushize wa 2016, Diaspora nyarwanda mu Budage yubatse ibyumba by’amashuri 15 ku kigo cy’amashuri cya Nyarubara giherereye mu Karere ka Musanze byatwaye asaga miliyoni 124 z’amafaranga y’u Rwanda.

Bimwe mu byumba by'amashuri byubatse ku Ruhehe
Inzu yubakiwe abadozi n'ibikoresho bahawe
Inzu yubakiwe koperative y'abadozi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza