00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gicumbi: Birakekwa ko umugabo yahitanywe n’inzoga yari yategewe kumara

Yanditswe na Claude Bazatsinda
Kuya 4 Nzeri 2021 saa 08:37
Yasuwe :
0 0

Umugabo w’imyaka 29 y’amavuko witwa Tuyisenge John wo mu Karere ka Gicumbi mu Murenge wa Rutare birakekwa ko yishwe n’inzoga yari yategewe na bagenzi be kugira ngo azinywe azimare.

Uyu mugabo ngo yategewe na bagenzi be kumara amacupa 12 bivugwa ko ari ayo mu bwoko bwa Nguvu. Nyuma yo kuzinywa, ngo yumvise atameze neza, aza gupfira mu rugo rwa mugenzi we.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Ndayambaje Felix, yemeje aya makuru, avuga ko umurambo wa Tuyisenge wajyanywe mu Bitaro bya Byumba kugira ngo harebwe niba koko uyu mugabo yishwe n’izi nzoga.

Yagize ati "Ni byo uyu mugabo twasanze yapfiriye mu rugo rw’uwitwa Ntirenganya Dieudonné alias Serunaga, umurambo wajyanywe mu Bitaro bya Byumba, naho Serunaga yashyikirijwe Sitasiyo ya RIB ya Rutare kugira ngo ikurikirane iby’uru rupfu.”

Uyu muyobozi yasabye abantu gukomeza kwirinda amateraniro atubahirije amategeko, cyane cyane muri iki gihe igihugu kigihanganye n’icyorezo cya Covid-19.

Ati "Icyo dusaba abaturage, ni uko mu gihe tugihanganye na Covid-19, bakubahiriza amabwiriza hirindwa gukora utubari two mu ngo, cyane ko bikekwa ko uyu mugabo yarimo gusangira na bagenzi be inzoga mu rugo rumwe, ari na zo bikekwa ko zamuviriyemo urupfu.”

Birakekwa ko umugabo yazize kunywa inzoga nyinshi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .