Musanze: Bemeza ko ikiganiro Itetero cyabaye umusemburo w’impinduka mu ngo

Yanditswe na N.Kubwimana Janvière
Kuya 4 Ukwakira 2018 saa 06:47
Yasuwe :
0 0

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Musanze bahamya ko kuva batangira gukurikira ikiganiro Itetero, cyagize uruhare rukomeye mu guhindura ubuzima bwo mu ngo, haba hagati y’ababyeyi ndetse no mu buryo bita ku bana babo.

Mu buhamya butangwa n’abakunzi b’Ikiganiro Itetero, bavuga ko bataratangira kucyumva bahoranaga amakimbirane aterwa no kudasobanukirwa inshingano za buri wese mu rugo.

Nyirahabiyaremye Odette yagize ati “Maze umwaka numva ikiganiro Itetero, ntaracyumva umugabo wanjye yakundaga kugaburira abana cyane akanabatekera nkumva ari ubusambo bwe cyangwa abona ko nabyiriraga simbahaze.”

“Byarambangamiraga cyane ariko ubu nasobanukiwe ko ari inshingano za twese, ahubwo n’abandi babyeyi bumvireho bagikurikirane kuko cyubaka umuryango.”

Mukandori Eugènie we yagize ati “Numvaga ikiganiro Itetero nkumva ukuntu badushishikariza kugira umusarane usukuye kandi ntawo nari mfite nitumaga ku gasozi, kuko ntari kubasha kuwiyubakira.”

“Mbona abagiraneza bo mu Itetero barawunyubakira, ubu sinkigira ipfunwe mu baturanyi kuko iyo nsohotse iwanjye ngiye mu bwiherero bwiza numva nishimye.”

Bimenyimana Kadafi we avuga ko yari azi ko inshingano ze mu rugo ari uguhahira abana gusa, ibindi byo kubitaho bikaba iby’umugore.

Ati “Numvaga ko kurera abana ari inshingano z’umugore, niwe wabajyanaga kwa muganga, ku ishuri mbese byose akabimenya njye nkabahahira, ariko kuva nakurikirana ikiganiro Itetero narahindutse.”

“Ubu byose turafatanya n’umushahara wanjye awubonaho kandi bitarabagaho, ahubwo nasaba n’izindi ngo kujya babikurikira kuko habamo amasomo yubaka imiryango.”

Umuhuzabikorwa w’Ikiganiro Itetero mu Karere ka Musanze, Evariste Ndengejeho, nawe yemeza ko iki kiganiro cyagize impinduka zikomeye mu miryango.

Ati “Ikiganiro itetero cyahinduye imyumvire y’ababyeyi cyane ku burere bw’abana babo, mbere bumvaga ko umwana ukoze ikosa ari uwo gukubitwa by’intangarugero.”

“Kuva batangira kubyumva byarahindutse, umwana araganirizwa akumva ikosa rye bikoroha guhinduka, kandi n’imiryango ibanye neza kuko bamaze gusobanukirwa ko bagomba gufatanya inshingano mu ngo zabo.”

Mu Karere ka Musanze habarurwa amashuri y’incuke 341 akorerwaho by’ibiganiro Itetero bihuza ababyeyi n’abana.

Biteganyijwe ko iyi gahunda izakwirakwizwa mu gihugu hose.

Ikiganiro Itetero cyabaye umusemburo w’impinduka mu ngo z'ab'i Musanze
Abana basigaye bitabwa neza, bakarangwa n'akanyamuneza
Ikiganiro Itetero cyatumye basobanukirwa inshingano za buri wese mu rugo
Gitangirwamo amasomo yubaka ahazaza h’abakiri bato
Ababyaje umusaruro amasomo ari mu kiganiro bashishikariza n’indi miryango kugitega yombi
Isuku yabaye umuco kubera amasomo bahashye mu kiganiro

Amafoto: Mugwiza Olivier


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza