Kwamamaza

Musanze:Bane baheze mu kirombe, hemezwa ko bashyingurwamo

Yanditswe kuya 15-08-2016 saa 19:56' na Jean Claude Bazatsinda


Nyuma y’aho abagabo bane bo mu Murenge wa Musanze baguye mu kirombe bacukuragamo amabuye y’agaciro kubakuramo bikananirana, ubuyobozi bw’intara y’Amajyaruguru bwafashe umwanzuro wo kubashyinguramo.

Abapfiriye muri iki cyobo ni Kamanzi J.de Dieu, Nambajimana Calliope na Nzigiyimana Sixbert bubatse na Mbarushimana Kazungu wari ingaragu.

Icyo cyobo giherereye mu mudugudu wa Kabaya mu kagari ka Cyabagarura abaturage bemeza ko hashize imyaka igera ku munani hakorerwa ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ariko ntibasobanura ubwoko bwayo.

Inkuru y’uko hashobora kuba hari abantu bapfiriye muri uwo mwobo yamenyekanye ku mugoroba wo kuwa Gatandatu ubwo havagamo umwotsi waturuka ku makara na lisansi abari bari gucukura batwikiyemo.

Nyuma y’ingufu abahanga mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro,inzego z’umutekano ndetse n’ubuyobozi kugeza ku bw’Intara y’Amajyaruguru inshuro zirenze imwe bikananirana ko iyi mibiri yakurwamo, hafashwe umwanzuro ko ahari hacukuwe hasibangwanywa iki cyobo kikababera imva.

Abinjiye muri iki cyobo bagarutse imusozi nyuma y’isaha n’iminota 40 bagarukana inkweto z’abaguyemo binanirana ko imirambo ikurwamo.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Bosenibamwe Aimé yihanganishije ababuze ababo asaba abaturage bose kutarebera ku kintu cyose cyahungabanya umutekano w’abanyarwanda,ananenga bikomeye ababibonye bose bakarebera kugeza aho gitwara ubuzima bw’abantu bane.

Yagize ati “Ibi biragaragaza ko n’umwanzi yatera ntimubivuge, mukamukingira ikibaba akabahekura.Tugiye gusiba iki cyobo tuhashyire n’ikimenyenso cy’uko hashyinguye aba bantu,uzahirahira agakoresha ubundi buryo ngo agicukure tuzamufata nk’umwanzi cyangwa umuntu wese udashakira umutekano abaturage b’aha ngaha, muzadutungire agatoki tumukurikirane.”

Yakomeje asaba akarere ka Musanze gufasha abahaburiye ababo kuhashyira ikimenyenso kigaragaza ko haguye abantu.

Bamwe mu baturanyi ba ba nyakwigendera bavuga ko habayeho kurangara gukomeye gusa bagashyira mu majwi abayobozi b’inzego z’ibanze ko na bo bari bazi ibikorerwa aha hantu gusa bagatungurwa no kubona babihakana mu ruhame ari uko habaye ibyago.

Abaturage bari hanze bategereje ko imirambo ikurwa muri iki cyobo ariko biba iby'ubusa
Abinjiye mu cyobo cyaguyemo abagabo bane bananiwe gukuramo imirambo
Abagiye muri iki cyobo bifashishije ibikoresho bibongerera umwuka

[email protected]


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Monday 26 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved