Kwamamaza

Musanze: Hari abakuwe muri nyakatsi batujwe mu zisa nazo

Yanditswe kuya 24-08-2016 saa 07:32' na Emma-Marie Umurerwa


Inzu zisakaje amabati, zubakishijwe ibiti, ariko zidahomye, zubatse mu kagali ka Ninda ho mu Murenge wa Nyange, nizo bamwe mu batishoboye n’abasigajwe inyuma n’amateka babaga muri nyakatsi batujwemo.

Ikibazo cyo kubona itaka ryo guhoma inzu zubakishije ibiti muri aka gace cyakomeje kuba ingutu kuko irisanzwe rikoreshwa mu gutera inzu igishahuro ridapfa kuhaboneka.

Abaturage baganiriye na IGIHE bavuga ko ubona itaka rihoma inzu rikayirangiza aba ari umuherwe kuko irishobora kuhaboneka ari iryegereye ibirunga kandi naryo rikaba ryorohereye cyane, ribereye guhingwamo gusa.

Nyirabimenyimana Leocadie, ni umwe mu bavuga ko yakuwe muri Nyakatsi yagize ati “Badukuye mu nzu za nyakatsi, badushyira muzo bifitanye isano zisakaje amabati zigacinyizwa ibyatsi (mu mpande ni ibyatsi) kubera ko kubona itaka ryo gukatamo icyondo inaha ari ikibazo. Iyo ari igihe cy’imvura harakonja gusinzira bikaba ikibazo.”

Mwumvaneza Dieudonné yatangaje ko aho batujwe ari mu nzu zitarangiye, ndetse agasaba ko zakubakwa zikuzuzwa.

Ati “Ubuyobozi bwatugiriye neza budukura mu nzu za nyakatsi, ariko nanone habuze itaka ngo izo turimo zuzure. Icyo twifuza ni uko ubushobozi bubonetse bazubaka bakazuzuza.”

Bamwe muri aba baturage bakomeje batangaza ko kububakira byari byiza ariko na none kuba mu nzu zituzuye, nabyo bikomeje kubagiraho ingaruka.

Ibi babivuga kubera ko muri ako gace hakonja cyane ndetse mu gihe cy’imvura, imbeho ikabinjirana inyuze mu myanya y’ibiti idahomye.

Itaka rigura umugabo rigasiba undi

Nteziryayo Epimaque, umukozi w’Umurenge wa Nyange ushinzwe irangamimerere n’ibibazo by’abaturage, nawe ntanyuranya n’ibitangazwa n’aba baturage.

Ati “Tubasaba kuva muri nyakatsi bagashinga ibiti bagasakara, ariko ugasanga babuze itaka ryo guhoma izo nzu mu mwanya w’itaka bagashyiramo ibyatsi cyangwa se amababi y’inturusu. Ugasanga mu by’ukuri bavuye muri nyakatsi hejuru ku ibati ariko mu mpande haracyari ibyatsi.”

Yakomeje avuga ko iki kibazo giterwa n’imiterere y’aka gace ngo kuko gafite itaka ry’amakoro.

Ati “Itaka tujya kurikura aho bita mu Bugarura. Idayihatsu igera inaha igura hafi mu bihumbi 80 by’amafaranga y’u Rwanda. Umuturage kugira ngo azabone ayo mafaranga ni ikintu gikomeye. Abaturage bari muri Nyakatsi bakorerwa ubuvugizi, kandi iki kibazo ubuyobozi bw’Akarere ndetse n’Intara burakizi, bityo mu ngengo y’imari bugerageza gushakira abaturage itaka binyuze mu budehe.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyange Nteziryayo Emmanuel, avuga ko kuri ubu hari inzu zigera kuri 70 z’abaturage bakuwe muri Nyakatsi zituzuye, ziri kubanza gutunganywa neza.

Zimwe muri izi nzu, hejuru ni amabati ariko ahandi zubakishije ibiti kubera kubura itaka

[email protected]


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Thursday 29 Nzeri 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved