Musanze: Bahangayikishijwe n’abana babo biga bacucitse

Yanditswe na Claude Bazatsinda
Kuya 25 Mutarama 2021 saa 02:16
Yasuwe :
0 0

Abarerera mu Ishuri Ribanza rya Gashangiro II ryo mu Kagari ka Rwebeya mu Murenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze, bavuga ko batewe impungenge n’uburezi buhabwa abana babo kuko biga bari mu bucukike bukabije ndetse bamwe muri bo bicaye hasi.

Igishengura aba babyeyi kurushaho ni uko iryo shuri ryari mu yagombaga kubakirwa ibyumba by’amashuri umunani bishya, ndetse n’ubwiherero 12, ku buryo byari butume abana badakomeza kwiga basimburana nk’uko bimeze ubu.

Ni ikibazo kimaze igihe kitari gito kuko ari cyo kigo cya Leta cyonyine giherereye mu Kagari ka Rwebeya kandi kikakira abana baturuka mu tugari twa Kabeza, Cyabagarura na Ruhengeri dutuwe cyane muri iyi minsi.

Leta iherutse gushyiraho ingamba zo kurandura ikibazo cy’ubucucike bw’abanyeshuri binyuze mu kubaka amashuri mashya 22 500 mu gihugu hose, bikaba byari gutuma iri shuri na ryo rigerwaho n’izi mpinduka kuko ryari bwubakirwe amashuri umunani, ariko magingo aya hakaba nta kirakorwa.

Umwe mu bahaturiye yagize ati “Bari badusezeranyije kutwubakira ibyumba, mu rwego rwo kugabanya ubucucike mu bana bacu, bagatangira kwiga bisanzuye kandi natwe twari twiteguye gutanga umusanzu wacu kuko byari kuturuhura, ariko ubu twarategereje byabaye nka ya mabati, twibaza icyabuze twarashobewe".

Undi mubyeyi uhaturiye ariko akahagira ubutaka nawe avuga ko bari barabariwe ingurane bakuzuza n’ibyangombwa basabwaga, ariko bakaba bataramenya icyatumye hatubakwa ayo mashuri.

Yagize ati " Njye nari nabariwe miliyoni 10 Frw bituma ntakomeza kuhahinga kuko batubwiraga ko bahita batangira kubaka kandi twabonaga n’ahandi baratangiye kubaka, twarategereje birangira batatwishyuye twumva ngo bayajyanye ahandi ariko naho ntaho tubona".

Abarezi bigisha kuri iri shuri nabo bemeza ko iki kibazo kibagoye cyane kuko hari ubwo usanga ku ntebe hicaraho abana batatu cyangwa barenze kandi amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus asaba ko abanyeshuri bicara batandukanye.

Umwe muri bo yagize ati "Twe icyacu ni ukuza kwigisha gusa ariko iyo urebye biratugoye cyane kuko mu ishuri abana baba bicaranye, abandi bicaye hasi kuri sima kandi baregeranye cyane, twe tubona birutwa na mbere kuko ubu hiyongeyeho abanyeshuri benshi kandi ntitwahabwa amashuri n’izindi ntebe".

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyuve, Bisengimana Janvier, na we yemera ko ibi bibazo bihari ariko ko babaye bashatse uburyo butarambye bwo kuba bagabanyije ingaruka zabyo. Ubwo buryo burimo ko abanyeshuri biga mu byiciro.

Ati" Mu Murenge hose twubatse ibyumba 59 ariko ibyo bibazo turacyabifite ku mashuri dufite yose, gusa kuri Gashangiro II ho kirarenze kuko hari hagenwe ibyumba 8 n’ubwiherero 12, ariko ntabwo byakunze ko bihubakwa. Ubu mu gihe dutegereje itsinda riri kwiga uburyo byakubakwa n’aho byajya, twafashe umwanzuro w’uko abana bajya biga basimburana, bamwe bakiga mu gitondo abandi bakiga ikigoroba ariko nabyo urumva ni igisubizo kitarambye".

Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney, aherutse gutangariza itangazamakuru ko bakomeje gushaka ahazubakwa Ishuri ry’icyitegererezo, bizera ko rizaba kimwe mu bisubizo by’ibi bibazo.

Yagize ati “MINEDUC yari yasabye ko hashakishwa ibibanza bidakoreshwa akaba ari byo byubakwamo amashuri kuko amafaranga yo kubaka ibyumba by’amashuri yo yari ateganyijwe ariko ay’ingurane z’abaturage yo ari make. Hari hifujwe kubakwa ibyumba 24 ku ishuri ribanza rya Gashangiro ya II ariko bikagaragara ko bitakwirwaho".

" Twifuje kubyimurira mu kindi kigo cyitwa MIPC bijya kwegerana, tuhageze tuzitirwa n’uko aho byagombaga gushyirwa hazagurirwa ikibuga cy’indege. Twashatse ikindi kibanza mu Mujyi ahahoze hakorera ONATRACOM, niho twabonye hashyirwa ishuri ry’icyitegererezo rizaba rifite ubushobozi bwo kwakira umubare munini w’abanyeshuri".

Ishuri Rubanza rya Gashangiro II, rifite abana basaga 1200 bigira mu byumba 17, aho ishuri rimwe rifite abanyeshuri 70 ku mpuzandengo. Ubucucike bukabije buri mu mwaka wa mbere ahiga abanyeshuri 360 bakoresheje ibyumba bitatu gusa.

Ubwinshi bw'abanyeshuri butuma hari abiga bicaye hasi
Aba bana biga begeranye cyane

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .