Kwamamaza

Musanze: Abunzi ntibemeranywa n’ababashinja kurya ruswa

Yanditswe kuya 27-08-2016 saa 19:14' na Emma-Marie Umurerwa


COMMENTS: 1

Abagize inteko y’abunzi bemeza ko ibitangazwa n’abaturage ko iyo bahamagariwe gukemura ibibazo by’amakimbirane, babanza kubasaba ruswa, nta shingiro bifite ahubwo bashimangira ko ubunyangamugayo aribwo bukwiriye kubaranga mu kazi kabo.

Amafaranga bivugwa ko ahabwa abunzi, ahabwa inyito y’inyoroshyangendo, amafaranga yo guhagurutsa inteko, umuti w’ikaramu, amazi yo kunywa,.. itagaragaza mu buryo bweruye ko ari ruswa.

Abunzi ni urwego rw’abakorerabushake b’inyangamugayo, batorwa n’abaturage kugira ngo bajye bunga abagiranye amakimbirane hagati yabo. Nubwo bagira uruhare mu gukemura ibibazo by’abaturage, nta ngengo y’imari bateganyirizwa ibafasha muri ako kazi, ibi bikaba bishobora kuba intandandaro yo kurya ruswa.

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Musanze baganiriye na IGIHE bagaragaza ko Abunzi babafatiye runini, ariko kandi bagakemanga imikorere ya bamwe muri bo babashinja kurya ruswa.

Niyibizi Faustin utuye mu Murenge wa Nyange, mu Karere ka Musanze yagize ati “Iyo bagiye kunga abaturage ahantu kure babaca amafaranga bita ayo guhagurutsa inteko bitewe n’uko urugendo bakoze rungana.”

Mu kiganiro cyahuje abaturage n’abayobozi gitegurwa n’umuryango w’abanyamakuru baharanira amahoro ‘Paxpress’ cyabereye muri uyu murenge, abaturage bagaragaje impungenge baterwa n’uko Abunzi bashobora kurya ruswa kuko badahabwa insimburamubyizi.

Umwe yagize ati “Wansobanurira gute ukuntu yikuraho ibihumbi bye bibiri buri gihe agiye kiburanwa nk’aho aba aburanira umuvandimwe we ?”

Perezida w’abunzi mu Murenge wa Nyange, Batanyurwa Gregoire avuga ko Abunzi nta mafaranga baka abaturage mbere yo kujya gukemura amakimbirane.

Yatangaje ko hari n’aho bakora urugendo rw’ ibirometero bisaga icumi kugira ngo bagere ku kiburanwa kandi bagenda n’amaguru, ariko kandi ngo bakoresha amafaranga yabo aho kwaka abaturage ayo guhagurutsa inteko.

Yagize ati “Kubera ko inteko y’Abunzi igizwe n’ abantu batatu kandi biba bisaba ko tugendera hamwe twirinda icyatuma abaturage badufata nkaho hari uruhande uru n’uru tubogamiyeho bityo tugahitamo kugenda n’amaguru yacu cyangwa se tukaba twatega imodoka turi hamwe ariko twiyishyuriye.”

Abunzi batanze icyifuzo cyo kugenerwa uburyo buhoraho bubafasha kugera ku kiburanwa, guhabwa aho gukorera hazwi, ndetse n’amazi yo kunywa mu gihe bari mu kazi.

Si umwihariko w’Akarere ka Musanzw gusa kuko ibibazo nk’ibi ku baturage bavuga ko basabwa ruswa n’Abunzi ubisanga mu turere dutandukanye tw’igihugu.

Ubwo yari mu Karere ka Ngororero tariki ya 22 Werurwe 2016, Minisitiri w’Ubutabera, akaba n’intumwa nkuru ya Leta, Busingye Johnston, yabwiye abunzi ko bakwiye kurangwa n’ubunyangamugayo bagakorera neza abaturage babagiriye ikizere bakabatora.

Yagize ati “Ibintu tujya twumva byitwa inyoroshyangendo, umuti w’ikaramu, abunzi baka abanyarwanda, hari n’ibyitwa guhagurutsa inteko ngo kuko ihora yicaye. Kugira ngo umunyarwanda aterure abantu batatu murumva ko ari akazi katoroshye aravunika cyane. Ndabasaba kumenya ko ikintu cyose kimeze gityo, inyito iyariyo yose wabiha byitwa ruswa.”

Mu mwaka wa 2014, ubwo hizihizwaga imyaka icumi komite z’Abunzi zimaze zigiyeho mu Rwanda, abunzi bagaragarije umukuru w’Igihugu, Perezida Paul Kagame ibibazo bahura na byo birimo kutabona uburyo bwo kugera ahari ibiburanwa, no kudahabwa amafaranga y’itumanaho mu gihe bakeneye gusangira amakuru n’abo bakuriye, iki cyahise gikemuka kuko bahawe telefoni bakoresha zitishyurwa.

Abunzi ntibemeranywa n'ababashinja kurya ruswa

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Monday 26 Ukuboza 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved