Musanze: Abarerewe mu buskuti bishyuriye ubwisungane mu kwivuza abantu 205 batishoboye

Yanditswe na IGIHE
Kuya 11 Ukuboza 2017 saa 08:05
Yasuwe :
0 0

Abagize Urunana Nyarwanda rw’abarerewe mu Busukuti (RASAL – Rwanda Ancient Scouts Alliance) basabanye n’abaturage n’abayobozi mu Murenge wa Musanze ku wa Gatandatu tariki 09 Ukuboza 2017, ubwo bashyikirizaga abaturage impano igizwe n’imyambaro yakusanyijwe hamwe n’ubwisungane mu kwivuza bw’abantu 205 bufite agaciro ka 615.000 Frw.

Muri ibyo birori bikomeye, abanyamuryango 40 ba RASAL bahuriye n’abaturage ku Biro by’Umurenge wa Musanze.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musanze, Adelaide Nyiramahoro, yashimye kuba Umurenge wa Musanze waratoranyijwe kugira ngo RASAL ihatangirize ibikorwa byayo mu Karere ka Musanze, agaragaza ko biteguye gufatanya mu kwihutisha iterambere.

Umuyobozi wa RASAL, Jacques Sindayigaya, we yagaragaje ko n’ubwo uyu muryango utaramara igihe kinini ubayeho, ufite intumbero yo guteza imbere igihugu wibanda ku rubyiruko, kandi ko umaze kugira ibikorwa bifatika.

Yavuze ko nyuma y’Akarere ka Gasabo RASAL yatangiriyemo ibikorwa byayo, bifuje kugira akandi karere bakoreramo bagatekereza kuri Musanze, maze bakayoborwa n’ubuyobozi bw’ako karere mu Murenge wa Musanze.

Yaboneyeho gusaba ku mugaragaro ko RASAL yashyirwa mu mubare w’abafatanyabikorwa b’akarere, kandi abwira abaturage ko n’ubwo bwose ubu iri kwishyurira bamwe muri bo ubwisungane mu kwivuza, bifuza kubafasha kwiyubakira ubushobozi bwatuma mu gihe kitarambiranye bashobora kwiyishyurira ubwabo.

Ngo ibyo byazatuma ubufatanye bwo mu gihe kizaza bwibanda mu bindi bikorwa bigari byo guteza imbere ubukungu n’imibereho myiza mu murenge.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Uwamariya Marie Claire, yagaragaje ko Akarere kishimiye bikomeye kunguka umufatanyabikorwa nka RASAL, umuryango ugaragaza ko ufite intumbero nzima n’ibikorwa byivugira.

Yashimye uburyo Akarere ka Musanze katekerejweho, yizeza ubuyobozi bwa RASAL ko ubufatanye bwifujwe bwemewe kandi ko akarere kiteguye kubashyigikira mu mugambi mwiza wo gushyigikira urubyiruko no guteza imbere imibereho y’abaturage muri rusange.

Ibirori byasojwe no gucinya akadiho, abaturage bagaragaza ubwuzu batewe no kubona inshuti nshya mu muryango RASAL.

RASAL yashinzwe kuwa 29 Mutarama 2017, igizwe n’abanyamuryango bagera ku ijana bari mu Rwanda no hanze yarwo, bahuriza hamwe imbaraga zabo mu gusakaza indangagaciro bakuye mu burere bwa gisukuti bahawe no mu kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu.

Uretse Akarere ka Musanze kashyigikiwe kuri uyu wa Gatandatu, RASAL ku wa 28 Ukwakira 2017 yatanze ubwisungane mu kwivuza ku bantu 300 bufite agaciro k’ibihumbi 900 Frw mu Murenge wa Gikomero, umwe mu igize Akarere ka Gasabo.

Ibi birori byaranzwe no gusabana hagati y'abaturage n'aba basukuti
Abatishoboye 205 bahawe ubwisungane mu kwivuza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza