00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Musanze: Babangamiwe n’ubujura bukorwa no ku manywa y’ihangu

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 12 Kanama 2021 saa 12:43
Yasuwe :
0 0

Abaturage bo mu Murenge wa Shingiro mu Karere ka Musanze baravuga ko babangamiwe cyane na bumwe mu bujura bukorwa n’abasigajwe inyuma n’amateka, dore ko ngo basigaye babiba ku manywa y’ihangu.

Bamwe mu baturage bo mu Kagari ka Mudende mu Murenge wa Shingiro babwiye TV1 ko babangamiwe cyane n’ababiba umunsi k’uwundi.

Bagaragaza ko babazwa cyane n’uko n’iyo bafashe uwabibye bakamujyana mu buyobozi, ntacyo bubatwara ngo kuko bari mu cyiciro cy’abatishoboye.

Umwe ati “ Njye byambayeho bansanga ndi kurinda ibirayi muri uriya murima ari batatu ubwo mpita mpaguruka ngaragaza ko baje bansanzemo baransatira ndiruka njya gutabaza abandi baturage.”

Yongeyeho ko baba bitwaje intwaro zitandukanye zirimo na Fer à béton n’amacumu.

Umugore umwe yagize ati “Abaturage turahinga niba imyaka igeze nk’aha ibirayi bingana bisigaje nk’ukwezi ngo byere, ugasanga abatwa babirangije neza neza, ntabwo bahinga.”

Undi muturage ati “N’iyo umufashe ukamujyana ku Kagari barakubwira ngo ntacyo bamutwara, ngo none se bo babaho bate?”

Hari undi wagize ati “Baratwiba natwe twarakara tukabishyura, reba muri kutwubakira ubwiherero bakaza bagakuraho inzugi.”

Abasigajwe inyuma n’amateka muri uyu murenge wa Shingiro bo bavuga ko ubujura bakora babuterwa n’inzara.

Umwe yagize ati “ None se ko nta kintu mfite mubonye mu nzu, nintiba ndaza mburare? Ndabibiba ni uko bimeze nze ndye n’abana twese turye mu nzu.”

Undi “ Nubwo bamfatiramo ni ukunzana mu buyobozi bukaba ari bwo buza kubisobanura.”

Yongeyeho ko iyo bagize umwaku bagafatwa bibye bakubitwa ariko bikaza kurangira barekuwe kuko n’ubundi biba bigaragara ko ntacyo bafite.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shingiro, Munyentwari Damascène, yahakanye ibivugwa n’abaturage by’uko iyo uwasigajwe inyuma n’amatekwa afashwe adahanwa.

Ati “ Ibyo ntabwo ari byo icyiciro ntabwo gihwanye no kuba wenda ngo umuntu akoze ikosa ntahanwe. Uwakoze ikosa wese agafatwa arahanwa, umujura tumushyikiriza RIB ahasigaye igakoresha amategeko.”

Aba basigajwe inyuma n’amateka bashinjwa ubujura bavuga ko babiterwa n’inzara, bavuga ko babonye akazi batajya kwiba.

Abasigajwe inyuma n'amateka bavuga ko nubwo bashinjwa n'abaturanyi babo kwiba, bo babiterwa n'ubukene

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .