Musanze: Abapasiteri babiri ba CCER bapfuye bakurikiranye bikekwa ko bishwe n’abo basengana

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 23 Werurwe 2018 saa 11:11
Yasuwe :
0 1

Iradukunda Oliver na sebukwe Nduwayezu Jean bayoboraga Itorero rya Communautés des Eglises Episcopale (CCER) mu Karere ka Musanze, bapfuye inkurikirane mu gihe kitarenze iminsi itatu, hakekwa ko abo basengana ari bo babaroze.

Ku wa 18 Werurwe 2018 nibwo Iradukunda yapfuye urupfu rutunguranye nyuma y’iminsi ibiri sebukwe bari mu itorero rimwe mu Murenge wa Cyuve nawe aramukurikira.

Nyuma y’uko aba bayobozi babiri bitabye Imana bakurikiranye, abayoboke b’itorero rya CEER Cyuve babwiye Flash FM, ko bakeka ko intandaro y’izi mpfu zidasobanutse iri guturuka mu itorero kuko hari bamwe mu bahize kwivugana bagenzi babo kugira ngo ari bo basigara bayoboye itorero.

Umuyoboke umwe uri mu bayobozi yagize ati “Singiye kubeshya umukazana we ajya gupfa, twebwe nubwo abakuru b’itorero baba batabizi hari abantu bagiye batumenyesha amakuru ko bagomba kuduhiga,ntabwo turi kurya iminwa, baranabigerageje turi mu masengesho turabazi.”

Yakomeje avuga ko ari itsinda rishaka guhirika ubutegetsi bw’iri torero kugira ngo ribone uko ririyobora.

Abo babiri bapfuye mu gihe n’uyobora icyumba cy’amasengesho muri iryo torero arembye cyane ariko nawe akavuga ko akeka ko hari abihishe inyuma y’izo mpfu.

Yavugaga ataka, aribwa mu nda, ariko ijwi rikumvikana avuga ko yarozwe, ati “Bashaka itorero, ntawe nabujije ubuyobozi.”

Pasiteri Ndayambaje Théogène, umwe mu bashyizwe mu majwi n’abayoboke b’itorero, yahakanye yivuye inyuma ko yaroze abo bantu.

Yagize ati “Ntabwo nagira icyo mbivugaho kuko ntabyo nigeze nkora kuko navukiye mu muryango w’igipasitoro.”

Abayoboke b’iri torero bahise batangira kumukubita ariko inzego z’umutekano ziratabara, zihita zimufata.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Habyarimana Jean Damascène, yabwiye IGIHE ko bamenye ayo makuru umurambo wa Nduwayezu Jean bahita bawujyana ku Bitaro bya Ruhengeri kugira ngo usuzumwe.

Yagize ati “Ku wa Mbere nibwo hapfuye umuntu ejo nijoro hapfa Sebukwe w’uwari wapfuye mbere, abaturage bavuga ko izo mpfu zikomoka ku marozi uretse ko twumvise ko abayobozi batumvikanaga n’ubwo tutari tuzi icyo kibazo.”

Uyu murambo wajyanywe ku bitaro n’inzego z’umutekano, iperereza rirakomeje ngo hamenyekane icyabishe.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza