Abanyeshuri batanu b’i Musanze bagaruriwe ku mupaka bagiye guhanurira u Burundi

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 30 Kanama 2016 saa 08:48
Yasuwe :
0 0

Abana b’abanyeshuri batanu bafatiwe ku mupaka w’Akanyaru berekeje mu Burundi aho bivugwa ko bari bagiye gutanga ubuhanuzi bari bahawe n’Imana.

Abakobwa batatu n’abahungu babiri bavuga ko bahawe ubutumwa n’Imana bagombaga kujya kwigisha mu Burundi abantu bakava mu byaha bakagarukira Imana kuko ibirimo kuberayo muri iyi minsi ngo biyibabaza.

Abo bana batuye mu Murenge wa Gataraga mu Karere ka Musanze basanzwe ari Abakarisimatike mu idini Gatolika bakaba barafashe urugendo mu gitondo cyo ku wa 18 Kanama 2016 berekeje mu Burundi ariko bagomba kubanza kunyura i Kibeho bakahasengera, mbere yo gukomeza urugendo rwabo aho ngo bari batumwe n’Imana kubwiriza mu nsengero no mu makoraniro.

Bakoze urugendo rw’amaguru rw’iminsi itatu banyuze mu turere umunani, aho bavuye i Musanze, banyura Nyabihu, Ngororero, Muhanga, Ruhango, Nyanza, Huye, baza gufatirwa ku mupaka w’Akanyaru mu Karere ka Gisagara ku wa 21 Kanama 2016.

Bwabiriragaho bagacumbika aho bageze

Umuhoza Oliva ni umwe muri bo yagize ati “Imana yatanze ubutumwa twese budutambukaho ko tugomba kwigisha mu nsengero no mu makoraniro, tukabigisha ko bagomba kugarukira Imana kuko ibihabera muri iyi minsi biri kuyibabaza."

Nyirazaninka Marie Louise ni umubyeyi wa Munyemana Olivier, umwe mu bana bari bagiye guhanura i Burundi, avuga ko umwana we asanzwe asenga kandi akaba yaranamusezeye ajya kugenda.

Yagize ati “Ajya kugenda yarabimbwiye, mubaza niba afite itike, ambwira ko bindenze, musaba gusengera urugendo nk’uko byari bisanzwe aragenda. Twakomeje kujya tuvugana bari mu rugendo musaba ko nibagera ku mupaka bagomba kwitonda kuko ngo mu Burundi hari umutekano muke.”

Akomeza avuga ko uyu mwana nta cyari kumubuza kujyayo kuko nta ngeso mbi asanzwe amuziho.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage,Uwamariya Marie Claire, washyikirije abo bana imiryango yabo kuri uyu wa 27 Kanama 2016 mu muganda usoza uku kwezi yasabye ababyeyi kuba maso bagakurikirana abana babo muri byose.

Yagize ati “Ababyeyi bagomba kuba maso kandi bagakumira icyaha kitaraba, banatangira amakuru ku gihe kugira ngo inzego zibishinzwe zijye zikurikirana kuko iyo biba bityo aba bana twari kubakurikirana hakiri kare kuko byashobokaga ko banagera i Burundi ntawe ubimenye kandi ababyeyi bari babizi. ”

Umwe mu bapadiri utifuje ko amazina ye atangazwa yavuze ko ibi aba bana bakoze bitandukanye cyane n’ukwemera Gatolika kuko umuntu wese ubonekewe cyangwa agahabwa ubutumwa abikora bitanyuranyije n’amategeko.

Yagize ati “Duhura n’ibibazo nk’ibi aho usanga hari abiyitirira kubonekerwa n’ubundi butumwa bwa kiliziya gusa ntawe ukwiye kubikora binyuranye n’amategeko kuko natwe dukorera Imana kandi niyo yadutumye.”

Aba bana b’abanyeshuri ni Umutoni Marie Claire,Mutuyimana Claudine, Munyemana Olivier, Umuhoza Olive biga kuri GS Gataraga na Nibishaka Théophile utiga.

Abana bagaruriwe ku mupaka bagiye mu Burundi gutanga ubuhanuzi
Bamwe mu babyeyi b'aba bana
Polisi yasabye abaturage gutangira amakuru ku gihe
Umuyobozi w'akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Uwamariya Marie Claire atanga ubutumwa

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza