Kwamamaza

Musanze: Abantu bane baheze mu kirombe bacukuragamo amabuye y’agaciro

Yanditswe kuya 14-08-2016 saa 15:55' na Bazatsinda Jean Claude


Abagabo bane bakoraga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Murenge wa Musanze mu kagari ka Cyabagarura mu Mudugudu wa Kabaya baheze mu kirombe, bikaba bikekwa ko bapfiriyemo bishwe no kubura umwuka kuko hakirimo umwotsi mwinshi uva ku muriro bacanyemo bashaka kumena urutare.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze buvuga ko ubu bucukuzi butari bwemewe n’amategeko, bugasaba abacura amabuye y’agaciro bose kubahiriza ibisabwa kuko bibarinda ibyago bahura nabyo.

Abaheze muri iki kirombe ni Nzigiyimana Sixbert w’imyaka 38 wari umukoresha wabo, Kamanzi Jean de Dieu w’imyaka 25, Mbarushimana w’imyaka 20 na Nambajimana Calliope w’imyaka 25.

Ndayisaba Jean Marie Vianney waburiyemo abavandimwe babiri yagize ati “Nta cyizere mfite kuko binjiyemo bitwaje amakara na lisansi byo gutwika urutare kugira ngo rworohe babone uko barumena, ubu rero ni imyotsi gusa, twamenye ko bagize ikibazo ari uko bataje gufata ifunguro tugiye kubareba natwe imyotsi iratuzitira.”

Yakomeje avuga ko atazi ubwoko bw’amabuye acukurwa aha hantu.

Undi muturage witwa Habineza Anaclet nawe wajyaga ucukura muri iki kirombe yagize ati “Umukozi yahembwaga ibihunbi bitatu ku munsi, ariko iyo twabaga tumaze kumena urutare yadusohoraga [Nzigiyimana] agasigaramo wenyine tukibaza ukuntu umuntu ucukuye imyaka irenga umunani avuga ko ntacyo arabonamo kandi agahemba abakozi.”

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Uwamariya Marie Claire yagize ati “Turihanganisha imiryango yaburiye ababo muri iki kirombe, kugeza ubu kubakuramo ni ibintu bitatworoheye , dutegereje ko Polisi n’izindi nzego zizobereye mu bucukuzi zakoresha ikoranabuhanga mu gukurayo bariya bantu kuko aho bari ni kure kandi hari n’imyotsi kuko abantu bajyanyeyo amakara na lisansi nk’uko abaturage babivuga.”

Uwamariya yemeje ko aba bacukuraga mu buryo butemewe ndetse bakaba bitwikiraga ijoro bakinjira mu kirombe aho bigoranye kubatahura.

Aba baheze muri iki kirombe kuva kuwa Gatandatu taliki 13 kanama 2016 bari batuye mu Mudugudu wa Kabaya mu Kagari ka Cyabagarura kugeza ubu nta n’umwe wari wakurwamo.

Aho binjirira bagiye muri iki kirombe
Abaturage benshi bashungereye ahari iki kirombe
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Uwamariya Marie Claire, yihanganishije abaturage babuze ababo

[email protected]


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Friday 30 Nzeri 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved