Musanze: Abana babana n’ababyeyi babo muri gereza bizihije umunsi w’Umwana w’Umunyafurika

Yanditswe na N.Kubwimana Janvière
Kuya 28 Kamena 2018 saa 09:54
Yasuwe :
0 0

Abana bagera ku 111 bakiri munsi y’imyaka itatu babana n’ababyeyi babo muri Gereza ya Musanze, bakorewe umunsi mukuru w’Umwana w’Umunyafurika, bahabwa amata n’andi mafunguro yuzuye intungamubiri bibafasha kuboneza imikurire yabo.

Muri uyu umuhango wizihijwe mu rwego rw’amagereza ku rwego rw’igihugu muri Gereza Nkuru ya Musanze, aho aba bana banahawe ibikoresho bitandukanye birimo imyenda, inkweto, ibikinisho, ibyo kurya nk’umuceri, isukari n’ibindi, byose bifite agaciro ka Miliyoni 2.15Frw.

Bamwe mu babyeyi bafungiye muri iyi gereza babana n’abana babo bari munsi y’imyaka itatu bavuga ko iki ari ikimenyetso kibereka ko nabo ari abanyarwanda nk’aband.i

Umwe yagize ati “Kuba abana bacu bakorewe uyu munsi mukuru ni ikimenyetso kitugaragariza ko natwe turi mu murongo umwe n’uwabandi Banyarwanda. Abana bacu bitabwaho bihagije, bagahabwa ibyo bakenera byose bakarenzaho n’imyidagaduro, mbese ntacyo baburira hano.”

“Murabona ko nta n’ikibazo cy’imirire mibi bafite, turashima cyane Leta yacu idahwema kutwereka urukundo no kudutoza ibyiza, tubijeje impinduka no kudasubira mu byatumye tugongana n’amategeko.”

Komiseri ushinzwe kugorora n’imibereho myiza mu Rwego rw’Igihugu rw’imfungwa n’abagororwa, CP Kabanda Jean Bosco, yavuze ko Leta ishyigikira ko abana bakura bafite ubuzima bwiza kandi bikagera kuri bose

Yabwiye aba bagororwa ati “Impamvu mugerwaho na gahunda zose ni uko leta ibazirikana nk’abandi Banyarwanda bose, ikindi inashyigikira ko umwana wese akura afite ubuzima bwiza.”

“Aba bari hano nabo bakwiye kwitabwaho bagahabwa serivisi zose zihabwa abandi, niyo mpamvu twabahariye uyu mwanya, bagahabwa n’amwe mu mafunguro abafasha kuboneza imikurire yabo. Ntabwo ari igikorwa gikorwa umunsi umwe ahubwo gihora gikorwa kandi kizakomeza kugeza bujuje imyaka itatu bagasubizwa mu miryango yabo.”

Umukozi wa Komisiyo y’Igihugu y’abana, ufite mu nshingano kwita ku bana babana n’ababyeyi babo muri Gereza, Mukamana Josiane yavuze ko aba bana bafite uburenganzira bwose bwo kugerwaho na gahunda zigenerwa abandi.

Yakomeje agira ati “Natwe dukora uko dushoboye kose ngo bazibone, byose tubikora kugira ngo igihe basubijwe mu miryango yabo batazasanga barasigaye inyuma, cyane mu mikurire yabo, kandi ikizere kirahari kuko bitabwaho uko bikwiye.”

Usibye kuba uyu munsi wizihirijwe muri Gereza ya Musaze ku rwego rw’igihugu, wanizihijwe mu yandi magereza nayo afungiyemo ababyeyi babana n’abana babo.

Harimo nka Gereza nkuru ya Kigali, iya Muhanga, iya Nyamagabe na Ngoma aho muri izi uko ari eshanu habarurwa abana babana n’ababyeyi babo bari munsi y’imyaka itatu bagera kuri 360.

Abayobozi bitabiriye uyu muhango bahaye abana amata n'andi mafunguro
CP Kabanda Jean Bosco yavuze ko impamvu gahunda zose zigera ku mfungwa n'abagororwa ari uko leta ibafata nk'abandi Banyarwanda bose

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza