Musanze: Abakora mu nzego z’ubutabera basabwe gukorana ubuhanga bushingiye ku bushakashatsi

Yanditswe na N.Kubwimana Janvière
Kuya 9 Nyakanga 2019 saa 12:13
Yasuwe :
0 0

Abakora umurimo w’ubutabera barimo abagenzacyaha, abashinjacyaha, abacamanza n’abapolisi, basabwe gukorana ubuhanga akazi kabo by’umwihariko bagakurikirana ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, bagakoresha ubushakashatsi bwimbitse mu gushaka ibimenyetso.

Ibi babisabwe mu mahugurwa y’icyiciro cya mbere y’iminsi itatu yari yitabirivwe n’abakora mu nzego z’ubutabera zitandukanye. Yatangiye kuri uyu wa 8 Nyakanga 2019, yateguwe n’ishuri rikuru rya Polisi riherereye mu Karere ka Musanze, akaba afite intego yo kongera ubumenyi no guhindura imyumvire y’abakora muri izi nzego.

Bamwe mu bitabiriye aya mahugurwa bavuga ko mu kazi kabo bagorwaga no gushaka ibimenyetso bifatika ku wahohotewe, bakaba bizeye ko muri aya mahugurwa bazahakura inyunganizi y’uko bazajya bakora ubucukumbuzi kuri ibi byaha.

Dusabe Jeanne d’Arc umwe mu bagenzacyaha yavuze ko mu buryo bw’imikoranire y’abashinjacyaha n’abacamanza, mu madosiye bakora mu bijyanye no gukurikirana ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, bajyaga bagorwa cyane no kubona ibimenyetso bihamye ku byaha bimwe na bimwe.

Ati “Aya mahugurwa azatwungura ubumenyi bwo kujya ducukumbura ibyo bimenyetso kugira ngo uwahohotewe abone ubutabera bunoze n’uwakoze icyaha nahamwa na cyo agihanirwe n’amategeko”.

Umuyobozi mukuru w’ishuri rya Polisi y’Igihugu CP Bizimungu Christophe, avuga ko aya mahugurwa afite intego yo guhindura imyumvire n’imikorere y’abakora umurimo w’ubutabera, bagatanga ubutabera bushingiye ku bushakashatsi.

Yavuze ko aya mahugurwa agamije guhindura imyumvire y’abakurikirana ibyaha bakabikora batagendeye ku bitekerezo byabo gusa ahubwo bakifashisha ubumenyi nabwo bushingiye ku bushakashatsi.

Ati “Tuzibanda ku gukurikirana ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, bakamenya uko bakurikirana uwahohotewe bashaka ibimenyetso bigendeye ku bushakashatsi, ndetse n’uwakoze icyaha bakamenya uko bamukurikirana kuko hari n’ubwo usanga arekuwe bitari ngombwa”.

Akomeza avuga ko ibi bizatuma iterambere ryihuta kuko uburinganire buzaba bwubahirijwe cyane ko n’Igihugu cyabishyizemo ingufu nyinshi.

Aya mahugurwa y’icyiciro cya mbere yatangiranye n’abakora umurimo w’ubutabera bagera kuri 68, bikaba biteganyijwe ko azakorwa mu byiciro bitandatu aho kuva muri Nyakanga kugera muri Kanama hazaba hamaze guhugurwa abagera kuri 259.

Yitezweho gusiga abahuguwe bazi neza uko bashaka ibimenyetso ku wakorewe icyaha cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina hifashishijwe ubushakashatsi.

Bamwe mu bitabiriye aya mahugurwa bavuga ko azabafasha cyane mu gutanga ubutabera bushingiye ku bushakashatsi
Umuyobozi w'ishuri rya Polisi CP Bizimungu Christophe avuga ko aya mahugurwa agamije guhindura imyumvire y'abakora umurimo w'ubutabera

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza