Musanze: Abagororwa basabwe kwiyunga n’imitima yabo mbere y’abo bahemukiye

Yanditswe na N.Kubwimana Janvière
Kuya 11 Nyakanga 2018 saa 07:50
Yasuwe :
0 0

Imfungwa n’abagororwa bakomoka mu Karere ka Burera bafungiwe muri Gereza Nkuru ya Musanze, bibukijwe ko bagomba kwiyunga n’imitima yabo bakabona kwegera abo bahemukiye bakabasaba imbabazi, mu rwego rwo kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge.

Ubu butumwa bwahawe abasaga 260 bakomoka mu Karere ka Burera bafungiye muri iyi gereza, ubwo ubuyobozi bw’ako karere bwabasuraga bakigishwa ko kwemera icyaha no gusaba imbabazi abo bahemukiye ari inzira izabafasha kubana neza na bo, ubwo bazaba barangije ibihano.

Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Mujawamariya Florence, yavuze ko ko kuba bafunzwe bidakuraho kwitwa Abanyarwanda, bityo n’izindi gahunda zose z’igihugu zibareba.

Yagize ati “Ubu twaganiriye ku bijyanye no gushimangira ihame ry’ubumwe n’ubwiyunge, bagasaba imbabazi abo bahemukiye, ariko mbere yo kuzibasaba bakabanza kwiyunga n’imitima yabo.”

“Ibi bizabafasha no mu gihe barangije ibihano byabo bagataha, kubana neza n’abo basanze harimo na babandi bahemukuiye. Ni igikorwa twatangije ariko kizakomeza, twubaka umuryango uzira umwiryane.”

Umuyobozi wa Gereza Nkuru ya Musanze, SSP Muhizi Protais, yavuze ko mu nshingano bagira iya mbere ari ukugorora, iyi gahunda nayo ikaba iri muri iyo nzira.

Yakomeje agira ati “Muri ibi rero harimo no kubigisha gusaba imbabazi abo bahemukiye kandi izi nyigisho zagize umumaro ukomeye, kuko nyuma yo kwemera icyaha no kugisabira imbabazi ahinduka Umunyarwanda muzima.”

“Ni byiza ko n’utundi turere twabikora tugakomeza gufatanya gushimangira ihame ry’ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda.”

Umwe mu bagororwa witwa Ntamuhanga Augustin, yavuze ko amaze imyaka 16 muri gereza, ariko ibiganiro nk’ibyo bibafasha guhindura imitekerereze.

Yakomeje agira ati “N’ubwo nsigajemo indi myaka 14 nta mutima mubi mfite, igihe nzaba ndangije ibihano niteguye gutaha nkabana neza n’abo nsanze, n’izi mpanuro muduhaye ntimugosoreye mu rucaca tuzazubahiriza.”

Gereza ya Musanze ifungiyemo imfungwa n’abagororwa basaga ibihumbi 20 muri bo abarenga 260 ni abo mu Karere ka Burera bose bahuriza hamwe bemeza ko gusaba imbabazi abo bahemukiye byatumye baruhuka ku mitima yabo.

Umuyobozi w'Akarere ka Burera avuga ko kwigisha imfungwa n'abagororwa kwiyunga n'abo bahemukiye ari ukwimakaza ubumwe n'ubwiyunge
Gereza Nkuru ya Musanze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza