Musanze: Abagore batatu bafatanywe magendu n’ibiyobyabwenge

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 26 Ugushyingo 2016 saa 07:21
Yasuwe :
0 0

Polisi y’u Rwanda mu karere ka Musanze yataye muri yombi abagore batatu bafite amacupa 291 y’amavuta y’ubwoko butandukanye akoreshwa mu guteka, ibibiriti 1700 n’amapaki 264 y’inzoga z’amoko atandukanye zitemewe kunyobwa no gucuruzwa mu Rwanda.

Abo bagore bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muhoza, ndetse n’ibyo bafatanwe ni ho bibitse.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda muri aka karere, Chief Inspector of Police (CIP) Jean Claude Kabandana yavuze ko aba bagore ari bamwe mu bagize udutsiko tw’abakora magendu bakanatunda ibiyobyabwenge birimo inzoga zitemewe mu Rwanda nka Blue Sky, Kitoko na Kanyanga bavana muri bimwe mu bihugu bihana imbibi n’u Rwanda.

Yagize ati " Abatunda ibiyobyabwenge n’abakora magendu baragirwa inama yo kubireka kuko isaha iyo ari yo yose bafatwa kubera ko inzira babicishamo babivanye muri bimwe mu bihugu bihana imbibi n’u Rwanda turazizi, ariko tuzakomeza ubukangurambaga bwo kubirwanya twereka abantu ingaruka zabyo."

CIP Kabandana yashimye kandi abaturage ku ruhare rwabo mu kubumbatira umutekano binyuze mu gutanga amakuru atuma hafatwa abakoze ibinyuranyije n’amategeko, ariko na none abasaba kwirinda ibyaha aho biva bikagera.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza