Musanze: Abagore bakora ubuhinzi barasabwa kugira igenamigambi rihamye

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 25 Nzeri 2016 saa 11:15
Yasuwe :
0 0

Abagore bibumbiye mu matsinda akora ibijyanye n’ubuhinzi bakunze guhura n’ibibazo bitandukanye birimo kutagira gahunda ihamye mu byo bakora n’igenamigambi ry’igihe kirekire bishobora kubazitira mu iterambere ryabo ndetse na sosiyete babarizwamo.

Abenshi mu bakora umwuga w’ubuhinzi bahitamo kugabana inyungu bavana mu musaruro babona kugira ngo babashe gukemura ibibazo byo mu ngo zabo.

Bamwe mu bahinzi bahuguwe n’Impuzamiryango itegamiye kuri Leta iharanira iterambere (CCOIAB), kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 23 Nzeri 2016 batangarije IGIHE ko zimwe mu mpamvu nyamukuru zituma umusaruro ubonetse bawujyana mu ngo ari ukugaragariza abagabo ko nabo bakora bagamije guteza imbere imiryango yabo.

Mukashyaka Clarisse yagize ati “Akenshi usanga umusaruro tubonye duhita tuwugabana buri wese agatwara uwe aho kuwushyira hamwe ngo ugwire, tuba tugira ngo umugabo ubona ugenda buri munsi abone ko hari icyo usarura.”

Espérance Nyirahabiyambere we atangaza ko babaga mu matsinda ariko badafite umuco wo kwizigamira.

Yagize ati “Twabaga mu matsinda ariko nta ntego wasangaga dufite, ubu twamenye gutegura umushinga no kwizigamira kandi twiteguye no kugana amabanki ngo twongere amikoro yacu dutere imbere.”

Umukozi wa CCOIAB, Wihogora Aloysia, ukurikiranira hafi amatsinda y’abagore bakora ibijyanye n’ubuhinzi, yabasabye kwibumbira mu makoperative no kugira umuco wo kuzigama, kugira ngo babashe gukorana na za banki.

Yagize ati “Akenshi usanga abagore baba mu makoperative ariko nta buzima gatozi bafite, ibyo byakomezaga kudindiza iterambere ryabo. Amakosa bakoraga wasangaga uyoboye koperative ariwe ufatwa nka koperative bigatuma bibasubiza inyuma cyane.”

Wihogora akomeza avuga ko hakiri n’abagore bakitinya ku bijyanye no gukorana na banki bityo akabasaba gukanguka bagakora bakiteza imbere ubwabo n’igihugu muri rusange ndetse bakagira n’igenamigambi rihamye.

Nkuko imibare ibigaragaza abanyarwanda basaga 80% bakora ubuhinzi, aho abenshi usanga ari abagore, ngo baramutse bitabiriye gukora ubuhinzi bwa kijyambere impuzamiryango CCOAIB, igaragaza ko iterambere ry’ingo nyinshi ryakwihuta, bakihaza mu biribwa ndetse bagasagurira amasoko yo hanze.

Ikiciro cyahawe amasomo kigizwe n’abagore 39 baturuka mu Turere twa Musanze, Karongi, Nyanza,Nyamagabe ndetse na Gisagara.

Abagore bibumbiye mu matsinda akora ubuhinzi basabwe kwizigama
Abagore bibumbiraga mu itsinda bakaganira ku masomo bahawe
Nyuma y'amahugurwa bafashe ifoto rusange

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza