Musanze: Abagenzacyaha 59 basoje amahugurwa abemerera gukora muri RIB

Yanditswe na N.Kubwimana Janvière
Kuya 4 Gicurasi 2018 saa 08:52
Yasuwe :
0 0

Mu Ishuri Rikuru rya Polisi riherereye mu Karere ka Musanze hasojwe amahugurwa y’abagenzacyaha 59 azabafasha kurushaho gukora umwuga w’ubugenzacyaha no korohereza ubutabera.

Aya mahugurwa yari amaze amezi ane atangwa n’impuguke mu bugenzacyaha, yasojwe kuri uyu wa Kane tariki 3 Gicurasi 2018.

Umuyobozi w’Ishuri Rikuru rya Polisi, CP Felix Namuhoranye, yashimiye abayarangije ariko abamenyesha ko amanota ya mbere bazayahabwa n’abo bagiye guha serivisi.

Yagize ati “Amanota mukuye aha ni meza arashimishije kuko yerekana ko mwumvise ibyo mwize ariko si byo by’ingenzi; aya mbere muzayahabwa n’abo mugiye guha serivisi n’umushinjacyaha muzaha dosiye yujuje ubuziranenge hagamijwe gutanga ubutabera bwuzuye ku Banyarwanda.”

Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) Col. Jeannot Ruhunga, yashimye uruhare leta ishyira mu gutegura aya mahugurwa, yibutsa abayasoje kugira ubuhanga bwinshi kurusha ubw’umunyabyaha.

Ati “Ndashima cyane leta yacu ku ruhare runini igira mu gutegura aya mahugurwa, mwe muyarangije mugomba kumenya ko uko Isi yihuta mu iterambere ari nako abanyabyaha bagira ubumenyi buhanitse mu gukora ibyaha. Niyo mpamvu mugomba kugira ubushishozi mu kuba imbere yabo mu mitekerereze aho kugira ngo babe imbere yanyu.”

Bamwe mu basoje aya mahugurwa bavuga ko bahigiye byinshi bizabafasha mu kugenza ibyaha kinyamwuga no kubahiriza uburenganzira bwa muntu.

Mbonyinshuti Claude umwe muri bo yagize ati “Njye namenye neza uko nabaza ibibazo ukekwaho ibyaha, gukusanya ibimenyentso no kubahiriza uburenganzira bwa muntu, ibi bizadufasha no mu butabera bunoze.”

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rwatangiye imirimo yarwo muri mu kwezi gushize nyuma yo guhabwa abayobozi.

Itegeko rishyiraho uru rwego risobanura ko rufite inshingano zo gukumira no kubuza ikorwa ry’ibyaha binyujijwe mu gushakisha no gukora iperereza ku bikorwa byose bifatika cyangwa mu ikoranabuhanga, gukora iperereza rigamije gushakisha, guhagarika no kuburizamo ibyaha biri gukorwa cyangwa ibyaha bishya n’udutsiko dukora ibikorwa bihungabanya cyangwa bishobora guhungabanya igihugu, abantu n’imitungo n’ibindi.

Umwe mu barangije aya mahugurwa ashyikirizwa impamyabushobozi ye
Mbonyinshuti Claude umwe mu basoje amahugurwa ku bugenzacyaha
Umunyamabanga mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Col. Jeannot Ruhunga, yashimye uruhare leta ishyira mu gutegura aya mahugurwa
Abarangije amahugurwa bazaba babarizwa mu rwego rw'igihugu rw'ubugenzacyaha

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza