Musanze: Abafite uburwayi bwo mu mutwe bagiye kujya bavurirwa mu ngo

Yanditswe na N.Kubwimana Janvière
Kuya 28 Kamena 2018 saa 03:46
Yasuwe :
0 0

Abafite uburwayi bwo mu mutwe bo mu Karere ka Musanze bagiye kujya bahabwa ubuvuzi bwihariye, ababakurikirana babasange mu ngo no mu bigo nderabuzima bibegereye.

Ni igikorwa kigamije kubegereza ubuvuzi kugira ngo n’abatarabashaga kugera kwa muganga bagerweho mu buryo bworoshye.

Iyi gahunda yatangijwe ku mugaragaro mu murenge wa Cyuve ku kigo nderabuzima cya Karwasa, aho biteganyijwe ko izakomereza mu bindi bigo nderabuzima 15 byo muri aka karere ka Muisanze, byose bigamije guha uburenganzira bwuzuye bwo kuvurwa abafite uburwayi bwo mu mutwe.

Umuyobozi w’ibitaro bya Ruhengeri, Utumatwishima Abdalah avuga ko hari uburwayi bwo mu mutwe bugaragara hakaba n’ubuteruye, ku buryo abantu bagomba kujya bisuzumisuzumisha kare.

Yagize ati “Hari uburwayi bwo mu mutwe bweruye n’ubundi buciriritse, hari abibwira ko abarwayi bo mu mutwe ari ba bandi tubona byaratabuye biruka ku musozi, ariko si ko bimeze. Iyo umuntu agira uburakari budasanzwe, agahinda gakabije n’ibindi, ibi byose ni bimwe mu bimenyetso by’ubu burwayi.”

“Niyo mpamvu dusaba abantu kujya bisuzumisha hakiri kare, bakavurwa vuba kugira ngo umubare w’aba barwayi udakomeza kwiyongera. Iyi gahunda izadufasha kugera ku barwayi benshi kandi bahabwe ubuvuzi bunoze, n’imvune zo kwakira abarwayi benshi ku bitaro zizagabanuka.”

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa mu muryango Partners in Health, Mukasakindi Hildegarde ari nawo wita ukanakurikirana abafite ubu burwayi, avuga ko izi gahunda zikorwa mu rwego rwo kunganira Leta ngo umuturage abashe kugira ubuzima bwiza.

Yagize ati “Ikituraje ishinga ni ukwita ku murwayi wo mu mutwe aho ari hose, na ba bandi baheze mu ngo iwabo nabo tukabageraho, hari n’abagikorerwa ihohoterwa nabo tukabamenya bakitabwaho.”

“Byose tuzabifashwamo n’abajyanama b’ubuzima tuzahugura n’abaturage bakamenya uko bakwita ku muntu wahuye n’iki kibazo, intego yacu ni ukunganira Leta yacu mu kugira umuturage ufite ubuzima bwiza, ahabwa serivisi z’ubuvuzi ku buryo bumworoheye.”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyaruguru Jabo Paul yijeje Ibitaro bya Ruhengeri n’abafatanyabikorwa babyo ubufatanye kugira ngo iki gikorwa kigere hose.

Yagize ati “Uko uyu mujyi ari munini ni nako abarwayi bo mu mutwe bakomeza kwiyogera nk’uko twabibwiwe, gusa bakwiye kwitabwaho bakavurwa. Iki ni igikorwa cyatangirijwe aha ku kigo nderabuzima cya Karwasa, ariko twijeje ubufatanye ibitaro n’abafatanyabikorwa babyo ko tuzafatanya ku gira ngo iyi gahunda izagere ahasigaye vuba.”

Ibitaro bya Ruhengeri byakira abafite uburwayi bwo mu mutwe barenga 400 mu kwezi, ibintu byabagoraga cyane ariko iyi gahunda yo kubasangisha imiti mu ngo no ku bigo nderabuzima izabafasha mu kugabanya uyu mubare.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara y'Amajyaruguru, Jabo Paul, yijeje ko iki gikorwa kizagezwa no mu bindi bice
Abajyanama b'ubuzima bazahabwa amahugurwa ku byerekeye uburwayi bwo mu mutwe
Umuyobozi Ushinzwe ibikorwa by'umuryango Partners in Health, Hildegarde Mukasakindi avuga ko bafatanya na Leta mu kugira umuturage ufite ubuzima bwiza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza