Amakuru y’urupfu rw’uyu muvandimwe wa Dr Kigabo witwa Gicondo Sophany yamenyekanye ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 25 Mutarama 2021. Yazize uburwayi.
Gicondo wari ufite imyaka 55 y’amavuko, yari amaze umwaka umwe muri Australie aho yari yaragiye gutura we n’umugore we n’abana.
Abo mu muryango we babwiye IGIHE ko Gicondo yari amaze iminsi arwaye aza kumva inkuru y’urupfu rwa mukuru we, Dr Kigabo nawe ahita arushaho kuremba.
Mukuru we, Pasiteri Irakiza Rweribamba Isaac yabwiye IGIHE ati “Yari asanzwe arwaye noneho amaze kumva ko mukuru we yapfuye [Dr Kigabo], nawe ahita arushaho kuremba ku buryo kuva icyo gihe atongeye kuvuga.”
Yakomeje agira ati “Yamaze iminsi atabasha kuvuga, ariko nyuma atangira kujya avuga akongera agaceceka ariko ejo nibwo yaryamye abantu bagiye kureba basanga yamaze gushiramo umwuka.”
Amakuru y’urupfu rwa Gicondo yamenyekanye mu gihe, mukuru we bakurikirana, Dr Kigabo yitabye Imana ku wa 15 Mutarama 2021 bikaba biteganyijwe ko ashyingurwa kuri uyu wa Kabiri.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!