Muri Ruhango na Kamonyi hamenwe inzoga zitemewe zirenga litiro 1000

Yanditswe na Umutoni Rosine
Kuya 10 Ugushyingo 2019 saa 07:41
Yasuwe :
0 0

Mu mikwabu yakozwe na Polisi ikorera mu karere ka Ruhango na Kamonyi ku bufutanye n’inzego z’ibanze hafashwe abaturage bagera kuri bane bengaga bakanacuruza inzoga zitemewe zizwi ku izina ry’Igikwangari na Muriture.

Uyu mukwabu ukaba warakozwe ku itariki 08 Ugushyingo, ufatirwamo Ndayambaje Anathole w’imyaka 42, Nikuze Francine w’imyaka 35, Kanani Emmanuel w’imyaka 34, bakaba barafatiwe mu murenge wa Ruhango, akagali ka Nyamagana mu mudugudu wa Kigabiro bafatanwa litiro 700 z’ibikwangari. Mu gihe Mukandayisenga Solange w’imyaka 31 yafatiwe mu karere ka Kamonyi mu murenge wa Mugina, akagari ka Mbati mu mudugudu wa Kigororo afite litiro 470 za Muriture.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Chief Inspector of Police (CIP) Sylvestre Twajamahoro avuga ko gufatwa kw’aba bose bengaga bakanacuruza izi nzoga zitemewe zikunze gukorwa hifashishijwe isukari ikaranze, umusemburo ukoreshwa mu migati (pakimaya) n’ibindi bintu bita icyunyu cyangwa igisabune byagizwemo uruhare n’abaturage.

Yagize ati “Mbere na mbere turashimira uruhare n’ubufatanye abaturage bakomeje kugaragaza mu gukumira ibyaha bitaraba, kuko ari nabo batumye aba bazifatanwa kubera ko bahaye amakuru Polisi ku gihe.”

Umuvugizi avuga ko aba bafatanwe litiro 700 ngo nk’uko basanzwe bazenga, bazicanira zimwe bakazikuraho mbere izindi bagakomeza bakazicanira bahereye mu gitondo bakageza mu kindi gitondo zikavamo kanyanga. Naho Mukandayisenga we ngo akaba azirangura i Mageragere akazicuruza ngo zikaba zinazwi ku izina rya “Mageragere”.

CIP Twajamaho yavuze ko inzoga zitemewe mu Rwanda kimwe n’ibindi biyobyabwenge nk’urumogi na kanyanga ari intandaro y’ikorwa ry’ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa, ubujura, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, gufata ku ngufu n’amakimbirane mu ngo bityo ko bikwiye gukumirwa na buri wese.

Yakanguriye abaturage kwirinda kunywa no gucuruza ibintu bitemewe n’amategeko no gukomeza gutanga amakuru ku gihe ku batunda, abacuruza, abakora n’abanywa ibiyobyabwenge n’inzoga zitemewe mu Rwanda.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Mugina, Ndayisaba Egide yibukije abaturage ko kunywa inzoga zitemewe kimwe n’ibindi biyobyabwenge nka kanyanga n’urumogi uretse kuba ari icyaha gihanwa n’amategeko bigira n’ingaruka mbi ku buzima bw’ubikoresha.

Yaboneyeho kubasaba kujya batangira amakuru ku gihe no kubirwanya bivuye inyuma kuko bidindiza iterambere ryabo n’iry’igihugu muri rusange.

Aba bose nk’uko Njyanama y’uturere twabo ibiteganya bajyanywe ku mirenge yabo bacibwa amande, amabwiriza ya Njyanama y’utu turere avuga ko ukora izi nzoga akanazicuruza acibwa amande angana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 300, uzicuruza agacibwa ibihumbi 150, ufashwe azikoreye agacibwa ibihumbi 50 n’aho ufashwe azinywa agacibwa amande y’ibihumbi 10.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza