Mureshyankwano yatanze ubuhamya bw’uburyo yajugunye diplôme ku bushake ahisha FPR ko yize

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 2 Ukuboza 2017 saa 12:05
Yasuwe :
0 0

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, yasangije abagore bahuriye mu rugaga rushamikiye kuri FPR Inkotanyi, uburyo yahunze igihugu yumva ko ingabo za RPA zizamugirira nabi kugeza ubwo aca diplôme ahisha ko yize.

Mu kiganiro kivuga ku ruhare rw’umugore mu rugamba rwo kubohora igihugu cyayobowe na Sandrine Isheja Butera, umunyamakuru ukora kuri Kiss FM; Oda Gasinzigwa uhagarariye u Rwanda muri EALA; Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Mureshyankwano Marie Rose na Rwiyemezamirimo Christelle Kwizera bagarutse ku musanzu w’umugore mu iterambere ry’igihugu nyuma ya Jenoside.

Guverineri Mureshyankwano wabaye umudepite imyaka 11, yavuze ko yavukiye mu Rwanda, akarukurikiramo. Mu gihe cya Jenoside yarahunze ajya muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo we n’abo bari kumwe bavuga ko bahunze FPR Inkotanyi.

Uyu mugore yigeze kubwira IGIHE ko ‘Inyenzi’ yahungaga ari zo zamurokoye mu mashyamba ya Congo, zigasubiza ubuzima umugabo we wendaga gushiramo umwuka, zikanita kuri nyina umubyara zititaye ko ari Umuhutukazi.

Mu buhamya yatanze mu nama Nkuru y’Urugaga rw’Abagore rushamikiye kuri FPR Inkotanyi, yateranye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 2 Ukuboza 2017 ku cyicaro gikuru cy’uyu muryango giherereye i Rusororo mu Karere ka Gasabo, yavuze ko hari aho byageze, we n’abo bari kumwe bari barize batangira guca diplôme batinya ko FPR Inkotanyi ishobora kuzabagirira nabi ibaziza ko bize. Ati “Nayijugunye mbishaka”.

Gusa ngo nyuma FPR Inkotanyi yaje gucyura abanyarwanda bari barahunze, yisanga agarutse mu gihugu kandi ahabwa akazi.

Mureshyankwano yatahutse mu 1997, we n’abo bari kumwe bajyanwa mu ngando, maze nyuma basaba ko abari abarimu n’abaganga bazana ibyangombwa byabo bagasubira mu kazi.

Ati “Naraje duhungutse bati ‘abari abakozi, abari abaganga nimusabe musubire ku kazi’, ntangira kwibaza aho ndibukure diplôme ko nayitaye? […] Mu by’ukuri FPR ifite ubudasa, byarangoye, mbabwije ukuri sinavuze ko diplôme nayitaye ariko nasubiye ku kigo nigagamo bampa icyo bitaga duplicata.”

Mureshyankwano yakomeje avuga ko yaje gusubira ku ishuri, arangiza icyiciro cya kabiri cya Kaminuza ndetse akomeza no kwiga icya gatatu (maîtrise) nyuma aza kwinjira mu buyobozi kugeza n’ubu.

Yageze igihe ajya mu nama y’igihugu y’abagore, aba umujyanama muri Njyanama y’Akarere, ajya mu Nteko Ishinga Amategeko amaramo imyaka 11, none ubu ni Guverineri w’Intara y’Amajyepfo.

Depite Oda Gasinzigwa yagarutse ku mateka yaranze urugamba rwo kubohora igihugu by’umwihariko bigizwemo uruhare n’abagore kuko hari abafashe imbunda, abandi bakaba ba mutima w’urugo beza barera u Rwanda.

Depite Gasinzigwa yavuze ko abagore bakoze akazi gakomeye, bamwe bafata imbunda bajya ku rugamba abandi bita ku ngabo zari ku rugamba yaba abakoraga ibikorwa birimo kuvura inkomere n’ibindi. Yakomeje avuga ko hari n’abandi basigaye mu ngo ariko bita ku bana, ababyeyi bakuze bagasigara bafatiye iry’iburyo abagiye kubohora igihugu.

Depite Gasinzigwa yakomeje avuga ko bitari byoroshye ariko intumbero ihamye ya FPR Inkotanyi yatumye u Rwanda rubohorwa n’ubu rukaba rukomeje urugendo rw’iterambere.

Ati “ Byari byoroshye bitewe n’uko ibintu byari bimeze. Ahari imbogamizi, ibyo aribyo byose abakobwa cyangwa abagore sinavuga ko batari bazitiwe n’umuco mu bya kera, kumva ko bagiye ku rugamba, barambara mukotanyi […] gusa ntibyatinze kuko hari abagore n’abahungu dusangiye ingengabitekerezo.”

“Inzitizi zindi zagiye ziba, habayeho ugupfakara, abagore bapfushije abagabo, hariho ababaye incike abana bashirira ku rugamba. Izo zose zari inzitizi ariko zidasubiza inyuma za ntumbero.”

Nubwo ngo habayeho inzitizi, ‘icyatumye bishoboka, ni umurongo uhamye wa FPR. Abasirikare bavuga ko iyo ugiye ku rugamba rudafite intego, uratsindwa. Twe twari dufite intego. Twari dufite ubuyobozi bwa FPR bufite intego.’

Rwiyemezamirimo Christelle yavuze ko yahawe Buruse na Leta ajya kwiga ‘mechanical engineering’ muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ariko mu ishuri yasanze ari abakobwa bane mu gihe abandi bari abahungu gusa, yibaza ukuntu abakobwa mu bindi bihugu batiga amasomo ya siyansi nkuko bimeze mu Rwanda mu gihe byo bifatwa nk’ibikomeye.

Uyu mukobwa nyuma yo gusoza amasomo, yaratashye atangira gutekereza uburyo yatanga ibisubizo by’ibibazo igihugu gifite niko gutangiza ikigo Water Access Rwanda gikora ibijyanye n’amazi kuko yari amaze kubona ko ari ikibazo gikomeye mu gihugu.

Iyi nama nkuru yitabiriwe n’abahagarariye amashyaka atandukanye arimo MPLA riri ku butegetsi muri Angola; uhagarariye iriri ku butegetsi muri Ethiopia, muri Namibia, abahagarariye CCM muri Tanzania n’abahagarariye ishyaka riri ku butegetsi muri Sudani y’Epfo.

Kuva hashyirwaho gahunda yo guteza imbere ihame ry’uburinganire, abagore bagira uruhare mu bikorwa bitandukanye bigamije iterambere ry’igihugu. Mu miyoborere, ubu bagize 46.7% by’abagize Guverinoma na 64% by’abagize Inteko Ishinga Amategeko.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Mureshyankwano Marie Rose, acinya akadiho ubwo yari yitabiriye Inama Nkuru y'Urugaga rw'Abagore rushamikiye ku Muryango FPR Inkotanyi
Abagize urugaga rw'abagore rushamikiye kuri FPR Inkotanyi bagera ku bihumbi bibiri nibo bateraniye muri iyi nama nkuru
Madamu Jeannette Kagame yitabiriye iyi nama Nkuru y'Urugaga rushamikiye kuri FPR Inkotanyi
Umuyobozi wa gahunda mbonezamikurire, Dr. Asiimwe Anitha, mu batanze ikiganiro kivuga ku mugore ‘mu kubaka Umuryango Nyarwanda’
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’u Rwanda, Espérance Nyirasafari, atanga inyunganizi ku buryo Umuryango Nyarwanda warushaho kubakwa neza
Gacinya Teddy, umurezi watanze ikiganiro asaba ababyeyi kumenya ko umutungo ukomeye bafite ari abana babo bityo ko bakwiye kubitaho
Umugwaneza Clementine ukora muri REG, asangiza abandi bagore uko bakora akazi kabo ariko bakita no ku ngo zabo
Doreen Kazarwa, umwe mu bitabiriye iyi nama nkuru, yasabye ababyeyi kwigisha umuco nyarwanda abana babo, bagira umwanya wo kubaganiriza ikinyarwanda aho guhera mu ndimi z’amahanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza