Kwamamaza

Minisitiri w’Intebe yakebuye abakibaswe n’igikwangari, igiswika na muriture

Yanditswe kuya 26-09-2016 saa 12:25' na Prudence Kwizera


Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi yabwiye abaturage bo mu Karere ka Gisagara ko bakwiye kwita ku buzima bwabo birinda ibiyobyabwenge ndetse n’inzoga z’inkorano zitemewe n’amategeko, kuko bigira ingaruka mbi kuri bo no kuri sosiyete Nyarwanda muri rusange.

Yabigarutseho ubwo yifatanyaga n’abatuye mu Murenge wa Mamba mu muganda ngarukakwezi wabaye ku wa Gatandatu tariki ya 24 Nzeri 2016.

Minisitiri Murekezi yashimye ko mu karere ka Gisagara hari kuvugururwa urutoki ku buryo bushimishije, ndetse ko hamaze no gutangira uruganda rukora inzoga zemewe n’amategeko, aboneraho umwanya wo gusaba abaturage gucika burundu ku nzoga zangiza ubuzima.

Yagize ati “Abanya-Gisagara hamwe n’abandi Banyarwanda batuye ahandi, hari abakinywa ibiyoga byicana, hari aho babyita za ‘Nyirantare’, hari aho babyita ‘Muriture’, ngaho tekereza! Hari aho babyita ‘Ibikwangari’, hari aho babyita ‘Mukubitumwice’, ngaho rwose umva amazina nk’ayo ngayo! Ibyo biyoga rero byica abantu bigatuma n’imiryango isenyuka, reka ababinywaga babisezereho birangire, babivemo rwose.”

Gisagara yatanze urugero rwiza

Minisitiri w’Intebe yashimye ubuyobozi bw’Akarere ka Gisagara hamwe n’abaturage bagatuye, umuhate bagize wo kwiyubakira uruganda rutunganya umusaruro w’ibitoki rukabibyazamo urwagwa rwemewe n’amategeko, asaba ko n’utundi turere kubigiraho.

Ati “Mubaye ku ikubitiro mu majyambere twimirije imbere, aho urutoki Abanyarwanda twese dukunda, urwagwa twese dukunda mwahisemo ko twarwengera mu nganda, (…) ayo ni amajyembere akomeye, kuko birabazanira amafaranga, birabaha imirimo, urubyiruko rurabona icyo rukora, (…) ni ukuvuga ngo uru rugero rwiza Gisagara itanze n’utundi turere tweramo ibitoki byinshi buriya tuzigana Gisagara kugira ngo na ho haboneke inganda nziza zo gukora inzoga ziryoheye abaturage, bave muri byabiyoga bibi by’ibiyobyabwenge”.

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Jérôme Rutaburingoga, yavuze ko bashyize imbaraga mu kwita ku gihingwa cy’urutoki no kuruhinga ku buryo bwa kijyambere, kuko bafite ubutaka bwiza bweramo ibitoki binini kandi byiza.

Meya Rutaburingoga yasobanuye ko uruganda biyubakiye mu murenge wa Kibirizi ari icyitegererezo kuko rushobora gutunganya toni 10 z’ibitoki ku munsi mu gihe rukoze amasaha 24 kuri 24.

Yagize ati “Uru ruganda nanone ruzafasha mu kuzamura ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage binyuze mu kunywa inzoga zitarimo ibiyobyabwenge, harimo no kubona aho bashora umusaruro wabo.”

Bamwe mu batuye mu Karere ka Gisagara baganiriye na IGIHE bavuze ko aho uru ruganda rutangiriye gukora abanywi b’inzoga zitemewe bagenda bagabanuka kandi bizeye ko bazacika burundu.

Nk’uko byagaragajwe,ibiciro by’inzoga zikorerwa muri urwo ruganda rwitwa GABI ( Gisagara Agro Business Industrisies Limited) icupa rinini rya ml 500 rigura amafaranga 700 mu gihe irya ml 250 rigura 300.

Abaturage bifuza ko harebwa uburyo ibi biciro bigabanywa ku buryo bubanogeye kuko n’ubundi ngo ari bo bahagemura ibitoki.

Minisitiri Murekezi yerekwa uko urugnda rwenga inzoga muri Gisagara rukora
Minisitiri Murekezi yagaragaje ko inzoga zikorerwa mu nganda zizwi ziba zifite ubuziranenge
Minisitiri Murekezi yasabye ko n'utundi turere tweramo ibitoki twafatira urugero kuri Gisagara tukubaka inganda zenga inzoga
Abaturage basabwe kureka inzoga z'inkorano zishobora kubicira ubuzima
Meya Rutaburingoga yemeza ko akarere ayoboye kiyemeje guhinga urutoki mu buryo bwa kijyambere
Uru ruganda ngo rutunganya toni 10 z'ibitoki ku munsi

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Saturday 26 Ugushyingo 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved