Murangira César agiye kumurikira Abanyarwanda igitabo cye « Un Sachet d’Hosties pour Cinq »

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 6 Kanama 2016 saa 06:10
Yasuwe :
0 0

Umunyarwanda César Murangira utuye mu Busuwisi mu Karere ka Fribourg, agiye kumurika igitabo aherutse gusohora yise ’Un Sachet d’Hosties pour Cinq’ (Isashi ya Ukarisitiya ku bantu batanu) yanditse avuga ku mateka ye yabayemo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Umuhango wo kumurika iki gitabo uteganyijwe tariki ya 12 Kanama 2016 kuri hôtel Hilltop and country club, saa kumi z’umugoroba, ku bufatanye na Komisiyo y’igihugu yo kurwanya jenoside, CNLG.

Murangira ukomoka mu Karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali yarokokeye mu Iseminari nto ya Ndera , ari kumwe n’abandi bantu batanu bicwa n’inzara baza kubona isashi yarimo Ukarisitiya, barazirya zibicira isari ari nayo nkomoko y’izina ry’iki gitabo.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE Murangira yavuze ko muri uyu muhango yifuza kuzaganira n’abazawitabira akamaro ko kwandika amateka y’u Rwanda bikozwe n’abanyarwanda ubwabo.

Yagize ati “Mu rwego rwo kumenyekanisha icyo gitabo naje mu Rwanda kukimurika nkazaboneraho umwanya mwiza wo kuganira n’abazaza muri uwo muhango, aho nifuza ko twazavuga ku kamaro ko kwandika amateka yacu tutayandikiwe n’abandi, ngo abazaduturukaho bikazabafashe kutagwa mu mutego w’amateka mabi u Rwanda rwaciyemo, ikindi n’ukuganira ku nzira umuntu anyuramo iyo yandika amateka atoroshye nk’aya ya jenoside.”

Murangira ashimira CNLG uburyo ishyigikiye abandika amateka kuri jenoside akaba ari muri urwo rwego azamurika iki gitabo ku bufatanye bwayo.

Soma inkuru irimo ibisobanuro birambuye Murangira yatanze mu kiganiro yagiranye na IGIHE mu Busuwisi ubwo yashyiraga ahagaragara bwa mbere iki gitabo

César Murangira, witegura kumurika igitabo cye mu Rwanda

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza