Mukaruliza asize nkuru ki nyuma y’iminsi 341 ayobora Umujyi wa Kigali?

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 5 Gashyantare 2017 saa 12:46
Yasuwe :
2 0

Mu bayoboye Umujyi wa Kigali, Mukaruliza Monique,niwe uwuyoboye igihe gito kingana n’amasaha 8184 ahwanye n’iminsi 341 kuko aherutse kugirwa Ambasaderi w’u Rwanda muri Zambia atarangije manda yari yaratorewe kuya 29 Gashyantare 2016.

Mukaruliza Monique yabaye umugore wa gatatu uyoboye Umujyi wa Kigali kuva mu 1996. Niwe wabaye Minisitiri wa Mbere wayoboye iyahoze ari Minisitiri y’Ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.

Mu myanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yateranye kuwa Gatanu tariki ya 3 Gashyantare 2017 iyobowe na Perezida Paul Kagame muri Village Urugwiro yahinduriwe imirimo agirwa Ambasaderi w’u Rwanda muri Zambia.

Mukaruliza yabwiye IGIHE ko ari iby’agaciro kuba yagiriwe iki cyizere, ati “Twayakiriye neza kuko igihugu iyo kikwizeye kikakohereza mu butumwa nk’ubwo ni icyizere gikomeye rwose. Njye nshimira Umukuru w’Igihugu cyacu. Kugira ngo agutoranye agutume mu nshingano nka ziriya ni iby’agaciro.”

Mu mezi 11 Mukaruliza yari amaze ari Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali hari byinshi yishimira ko awusigiye birimo iterambere n’ibikorwa remezo bigaragarira buri wese kimwe n’indi mishinga yari imbere.

Yavuze ko mu gihe cyose amaze ayobora Umujyi wa Kigali yubakiye ku byari bisanzwe, aho we n’abayobozi bafatanyaga ngo bashyize imbaraga mu gusobanurira abaturage igishushanyo mbonera cy’Umujyi hagamijwe kugira imyubakire iwubereye.

Yakomeje avuga ko hari ibikorwa byari bimaze gutangira birimo ibyinshi bigamije gutuma Umujyi wa Kigali uba icyitegererezo mu isuku no mu mutekano.

Ati “Twari dufite gahunda yo gutera indabo ku mihanda yose. Twari twahereye kuri uriya muhanda wo kuri Ninzi ujya kwa Polisi Denis. Muri Rond Point, twari twahereye ku yo ku Gisimenti no mu Kanogo ndetse n’iyo kuri Ninzi Hill. Twari tumaze kuhatera indabo, twari tugiye kureba n’indi, ari iyo mu Mujyi, kuri Kigali Convention Center, hamwe n’iyo kuri Ambasade ya Amerika. Zose twari tugiye kureba uburyo tuzitunganya.”

Mu zindi gahunda avuga ko zaranze igihe yari amaze mu Mujyi wa Kigali, harimo ibikorwa byari bimaze gutangira byo kwagura imihanda imwe n’imwe yo mu Mujyi wa Kigali aho byatangiriye k’uva mu Mujyi werekeza i Nyabugogo.

Muri uyu mushinga biteganyijwe ko ibirometero 54 by’imihanda bizagurwa bikagirwa inzira ebyiri kuri buri ruhande. Iyi mirimo ikaba yaratangiye gukorwa na Sosiyete y’Abashinwa ikora imihanda n’ibiraro (China Road Bridge Corporation, CRBC) aho biteganyijwe ko uzamara amezi 32, ukarangira utwaye miliyoni 76 z’amadorali.

Yakomeje agira ati “ Amatara yo ku muhanda ni ikindi cyo kwishimira. Umuhanda wuzuraga dushyiraho amatara, twari dufite gahunda yo kongera urumuri ku mihanda cyane ko iyo amatara ahari, umutekano urahaboneka ku buryo bworoshye.”

“Ikindi nishimira ni ubufatanye umujyi wari ufitanye n’inzego z’umutekano. Twari twarubatse imikoranire myiza. Umutekano uri ku ntera ishimishije. Twubakiye ku by’abandi natwe dukomeza gushyiramo imbaraga.”

Indi gahunda avuga ko yakozwe ni itangizwa ry’umushinga wo kubaka ibirometero 103 by’imihanda mu Mujyi wa Kigali aho iya Kimihurura yashyizwemo kaburimbo naho iya Remera ikaba irimo kubakwa hashyirwamo amabuye aconze neza. Ati “Hari n’imihanda ya Kaburimbo ku Muhima na Kacyiru irimo kurangira.”

Yakomeje agira ati “Hari hagiye gukurikiraho kuvugurura umuhanda uzenguruka Stade Amahoro na KIE no gutangira iy’amabuye i Gacuriro. Kimironko na Kibagabaga igakurikiraho ishyirwamo kaburimbo n’ibice bya Gikondo na Kicukiro. Umuhanda wa Gisozi uhinguka Karuruma wo uri hafi kurangira. Ruhurura ya Katabaro nayo iri kubakwa.”

Usibye ibi, Mukaruliza avuga ko guhuza abashoramari hagamijwe kubaka inyubako zijyanye n’igishushanyo mbonera byari bigeze kure.

Ikibazo cy’abazunguzayi

Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Mukaruliza mu Ukwakira 2016 yari yavuze ko bitarenze Gicurasi 2017, iki kibazo kizaba cyabaye amateka burundu muri Kigali.

Icyo gihe yari yagize ati “Twihaye umwaka kugira ngo abantu babe bamenyereye gucururiza ahantu hazwi. Nyuma yawo twumva ko ikibazo kizaba cyakemutse abantu bashobora gukora bishyize hamwe, bakorera mu makoperative kandi basobanukiwe n’ibyiza byo gukora ubucuruzi bwemewe n’amategeko bakabukorera ahantu hazwi. Ubwo ni muri Gicurasi umwaka utaha.”

Kuri iki Cyumweru nyuma y’amezi ane avuze ibi, yavuze ko hari intambwe ishimishije imaze guterwa mu gukemura iki kibazo aho ‘abagera ku 6000 bari bamaze kumenya aho gukorera, amasoko 12 yarubatswe’.

Muri iki gihe Umujyi wa Kigali watangiye gushyira mu bikorwa amabwiriza ahana umuzunguzayi n’umuntu wese wamuguriye, yemejwe mu Nama Njyanama y’Umujyi wa Kigali, asohoka no mu igazeti ya Leta. Mu minsi ishize, aba mbere barafashwe bacibwa amande y’ibihumbi icumi kubwo gukora no kugurira abacururiza mu muhanda.

Car free day yarayobotswe

Umunsi ngarukakwezi wahariwe siporo rusange ku baturage b’Umujyi wa Kigali “Car Free Day”, wabaye bwa mbere mu Rwanda tariki 29 Gicurasi 2016 ariko ku batuye Umujyi wa Kigali.

Meya Mukaruliza avuga ko igikorwa cya Siporo rusange buri Cyumweru cya mbere cy’ukwezi ni kimwe yishimira. Ati “Siporo ya buri kwezi ni igikorwa nacyo twishimira ko cyari kimaze gufata umurongo mu Mujyi wa Kigali.”

Meya Mukaruliza muri siporo ngarukakwezi kuri iki Cyumweru

Yiteze umubano mwiza hagati y’u Rwanda na Zambia

Zambia ni igihugu kiyoborwa na Perezida Edgar Lungu, gituwe na Miliyoni zisaga 16 ku buso bwa km2 752, 618 mu gihugu umutungo mbumbe wayo ubarirwa muri miliyari 26.82 z’amadolari.

Ni igihugu gikataje mu bijyanye n’ubuhinzi, ubukerarugendo ndetse n’inganda kimwe n’amabuye y’agaciro.

Mukaruliza avuga ko ari "Igihugu turi kumwe muri COMESA, kibamo Abanyarwanda benshi, ni igihugu ntekereza ko gutsura umubano, kongera imibanire, umujyi wa Lusaka wari waratangiye kureba uko wagirana imikoranire. Ni igihugu abantu bagira icyo bakorana.”

Nyuma ya 1994 kugeza muri 2016, Umujyi wa Kigali umaze kuyoborwa n’abayobozi 6 barimo aba perefe bawuyoboye ukitwa Perefegitura y’Umujyi wa Kigali. Muri abo ba Perefe harimo Lt Col. (Icyo gihe yari Majoro) Rosa Kabuye (1994- 1997), Musoni Protais (1997-1999) , Kabandana Mariko (1999- 2001).

Muri ba Meya harimo Mutsindashyaka Théoneste (2001-2006), Kirabo Aissa Kacyira (2006-2011), Ndayisaba Fidèle(2011- 2016) na Mukaruliza Monique (2016-2017).

Abantu benshi basigaye bitabira Car Free day

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza