Mukansanga umaze iminsi 400 yarahezemo ikinya, akeneye ubufasha ngo akomeze kubaho

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa
Kuya 8 Ukwakira 2018 saa 01:26
Yasuwe :
0 0

Mukansanga Théodette amaze umwaka n’ukwezi kumwe asinziriye mu kinya yatewe ubwo yari agiye kubyarira mu Bitaro bya Kibagabaga.

Uyu mubyeyi w’imyaka 40 wo mu Murenge wa Jabana, Akarere ka Gasabo, yatewe ikinya agiye kubyara imbyaro ya gatandatu. Kuva ubwo asinziririye mu bitaro bya CHUK.

Umugabo we Habyarimana Juvénal n’ubuyobozi bw’ibitaro bya CHUK, bavuga ko hakenewe ubufasha ngo Mukansanga abashe gukomeza kubaho kuko umuryango we wugarijwe n’ubukene.

Habyarimana yabwiye IGIHE ko yugarijwe n’ubukene bukabije kubera ko atabasha kuva iruhande rw’umugore we ngo ajye kugira icyo akora nk’uko byari bisanzwe.

Ati ‘‘Umwaka warashize mbana n’umugore wanjye mu bitaro, sintirimuka ngo mbe najya gushaka icyo gukora mbone ibidutunga kandi kugira ngo mbashe kubona umutobe wo kunyuza muri sonde cyangwa potage hamwe n’ibyo kumubinda bisaba amafaranga atari munsi y’ibihumbi umunani buri munsi”.

Akomeza agira ati “Abana batandatu mfite mu rugo bo simbavuze kuko iyo batabonye umugiraneza ubaha ibyo kurya barabwirirwa bakaburara.’’

Habyarimana akomeza avuga ko amaze gucika intege kubera ubukene yatewe n’ibibazo umugore we yahuye nabyo. Avuga ko yagiye mu nzego zitandukanye asaba ko bamufasha ariko yategereje igisubizo araheba.

Avuga ko ikibazo cy’umugore we yakigejeje ku nzego zitandukanye zirimo Minisiteri y’Ubuzima hamwe n’Akarere ka Gasabo, ariko ngo umwaka urashize nta gisubizo bamuhaye.

Umukozi muri serivisi ishinzwe ibikorwa rusange ‘service sociale’ mu bitaro bya CHUK, Nyirahirwa Rose, yabwiye IGIHE ko Mukansanga akeneye ubufasha.

Ati ‘‘Hari ubwo umugabo we aza hano akatubwira ko adafite ‘pampers’ iyo asanze zihari turazimuha kandi n’iyo twabonye abagiraneza baza gusura abarwayi hano tumukorera ubuvugizi. Mu bigaragara ubona ko uriya mugabo we amaze kunanirwa, akwiye ubufasha kugira ngo abashe kwita ku mugore we no gutunga abana bari mu rugo”.

Umuyobozi w’Ibitaro bya CHUK, Dr Hategekimana Théobald, yatangarije IGIHE ko nk’abaganga batazi igihe umugore wa Habyarimana azavira mu kinya.

Yagize ati ‘‘Sinakubwira ngo azava mu kinya ryari ariko tumwitaho uko dushoboye, iyo habonetse n’ubundi bufasha nka za ‘pampers’ turazimuha’’’

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ubuzima, Malick Kayumba, yabwiye IGIHE ko ibitaro bya CHUK aribyo bikwiye gukora raporo bikagaragaza ikibazo cy’uyu murwayi.

Yagize ati “Iyo umuntu ari mu bitaro gutyo ibitaro nibyo bibanza kureba icyo kibazo bikareba n’icyiciro uwo muntu arimo. Iyo muntu atari mu cyiciro cy’abafashwa na Leta, ibitaro bigeza icyifuzo ku karere noneho akarere kakamufasha.’’

Yakomeje avuga ko ibaruwa ya Habyarimana ntayo bigeze babona, ariko kandi akwiye kugana ubunyamabanga bwa Minisiteri y’Ubuzima, akareba ko ibaruwa ye yahageze cyangwa akongera akabandikira.

Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo Rwamurangwa Stephen nawe yavuze ko ikibazo cya Mukansanga batari bakizi, asaba ko Habyarimana yakimusobanurira.

Mukansanga amaze umwaka urenga asinziriye mu kinya yatewe agiye kubyara

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza