00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mukandutiye yasobanuye imvano y’umuhate watumye yinjiza abagore muri FLN

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 20 Gicurasi 2021 saa 12:31
Yasuwe :
0 0

Mukandutiye Angelina uri muri 20 bareganywa na Paul Rusesabagina ibyaha by’iterabwoba, yabwiye Urukiko ko yakoze ubukangurambaga bwo kwinjiza abakobwa n’abagore muri FLN kubera ishyaka ryo kubashyigikira yabyirukanye.

Yabivuze kuri uyu wa 20 Gicurasi 2021, ubwo Urugereko Rwihariye rw’Urukiko Rukuru ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambukiranya Imipaka, rwasubukuraga urubanza uwo mukecuru areganwamo na Paul Rusesabagina, Sankara na bagenzi babo 18 bakurikirayweho ibyaha by’iterabwoba.

Mukandutiye Angelina na Nsabimana Jean Damascène alias Motard ni bo bari basigaye batariregura kuko bagenzi babo basoje.

Mukandutiye ukurikiranyweho ibyaha byo kwinjira mu mutwe w’ingabo utemewe no kuba mu ishyirahamwe ry’iterabwoba, yabwiye Urukiko ko abyemera kandi abisabira imbabazi.

Yavuze ko mu 1994 haba Jenoside yakorewe Abatutsi yari muri Camp Kigali, maze ubwo FPR na EX-FAR byakozanyagaho i Kigali, umugabo we ahungana abana we arahasigara.

Icyo gihe yari umuyobozi uzwi na benshi kuko yakoze imirimo y’uburezi kuva afite imyaka 18, aba umuyobozi w’ikigo cy’amashuri ku Muhima ndetse aba n’ushinzwe uburezi muri Nyarugenge.

Birenze kuba umurezi yari muri Komite Nyobozi ya MRND nk’uko yabihamirije mu Rukiko.

Ngo umuryango we umaze guhunga, aho yari yasigaye mu rugo rwe yatewe n’interahamwe, zikajya zijya gukora “amahano” zikagaruka iwe.

Ati “Ni uko nabanye n’interahamwe banyita Perezida wazo.”

Yaje guhungira ku Gisenyi, amenye ko Inkotanyi zigeze ku Mukamira ahungira muri RDC we n’umuryango we bari baramaze kongera guhura.

Muri RDC baje kubasenyeraho inkambi mu 1996, yongeye gutandukana n’umugabo we, ndetse aza kumenya ko yapfuye. Ku wa 28 Mata 1997 yashatse gutaha ndetse aza guhura n’abana be.

Mu bihe by’intambara y’abacengezi, Mukandutiye yavuze ko yari muri Komine Giciye. Yabwiye Urukiko ko abazanye na we muri iyo myaka bose “barahizwe” bavuga ko bazanye n’abacengezi “maze mu 1998 nsubira muri RDC”.

Agezeyo yakoze ubukangurambaga bwinjiza abakobwa n’abagore mu mitwe y’iterabwoba

Mukandutiye yabwiye Urukiko ko asubiye muri RDC yagiye kuba i Rutshuru ari umuntu usanzwe rimwe na rimwe akajya yigisha abana.

Yavuze FDLR yabizezaga ibitangaza ko bazataha mu Rwanda ibacyuye.

Mu 2016 FDLR yaje gucikamo ibice, bamwe bati “Ubutegetsi mu Rwanda buhinduke, igihugu kiyoborwe n’Abahutu gusa” abandi bifuza ubwiyunge na demokarasi “hakabaho gusangira ubutegetsi hagati y’Abatwa, Abahutu n’Abatutsi” bitewe n’icyo abaturage bashaka.

Abashaka ubumwe na demokarasi ngo ni bo bashinze CNRD-Ubwiyunge.

Mukandutiye yabwiye Urukiko ko yagiye muri CNRD abishaka

Urukiko rwabajije Mukandutiye uko yamenyaga ibyo byose kandi ari umuntu usanzwe, avuga ko nk’umuntu wakoze mu burezi yari aziranye n’abantu benshi, kandi yahoraga abaza igihe bazabacyurira.

Mukandutiye yabwiye Urukiko ko Gen Irategeka Wilson yaje kumushaka aho yabaga, amubwira intego bafite zo gutahuka kandi bafite ubwiyunge bw’amoko yose.

Yarabyemeye yinjiramo ndetse agirwa komiseri.

Mukandutiye yabwiye Urukiko ko yagizwe Komiseri wa CNRD muri Nyakanga 2016. Yavuze ko icyo gihe uwo mutwe wari ufite igisirikari cyitwa FLN.

Yabwiye Urukiko ko akiri muto yifuje kujya mu gisirikare ariko “mu gihe cyanjye ntabwo twahabwaga ayo mahirwe”.

Ari muri CNRD ngo yumvise ashaka kuba umusirikari kuko abagabo barwanaga abagore basigaye inyuma ntibimushimishe.

Yasabye Gen Irategeka ko yakora ubukangurambaga bwo kwinjiza abagore n’abakobwa kwinjira muri FLN.

Yakomeje ati “Narabikoze ntitaye ku myaka, barabikunda. Urutonde rw’ababishaka narushikirije ababishinzwe, bo bakareba uwujuje ibisabwa”.

Yavuze ko nta winjijwe muri CNRD ku gahato, ahubwo ko yakoze ubukangurambaga hakajyamo ubishaka kandi ubikunze.

Ati “Ni ubukangurambaga kandi ni jye wabukoze nta wubintegetse”.

Yabwiye urukiko ko yakoze ubukangurambaga kugira ngo n’abakobwa berekane ko bashoboye kandi barinda umuryango.

Mukandutiye yavuze ko ishyaka yakuranye kuva akiri muto ari ryo ryatumye akora ubwo bukangurambaga.

Yabwiye Urukiko ko CNRD yari ifite imiyoborere ihamye. Iby’igisirikari yavuze ko atari abizi kuko “narabyifuje ariko sinaba we”.

Mu 2017 ubwo CNRD yakoraga inama y’abakomiseri, “twabwiwe ko tugiye kwiyunga na PDR Ihumure ya Rusesabagina”.

PDR Ihumure ya Rusesabagina yiyunze na CNRD ku wa 4 Nyakanga 2017, naho RRM ya Nsabimana Calixte alias Sankara yiyungaho ku wa 18 Werurwe 2018.

Yavuze ko Sankara na Rusesabagina yahuriye na bo i Mageragere kuko ikindi gihe yabumvaga kuri telefoni gusa.

Yavuze ko CNRD yari yaratangiye gushaka umuhuza w’uwo mutwe na Leta y’u Rwanda, mbere yo kwihuza na MRCD, nyuma biranakomeza.

Hoherezwaga itsinda ry’intumwa esheshatu zikajya muri MONUSCO gushaka umuntu uzahuza iyo mpuzamashyaka na Leta y’u Rwanda.

MONUSCO yasuye CNRD aho yari ituye, hashize ibyumweru bibiri “batwatsaho ikibatsi cy’umuriro watugejeje mu Rwanda”.

Mukandutiye yasobanuye ko Ishyaka rya Twagiramungu ryiyunze kuri MRCD mu 2019, ariko ntazi icyo uwo muyobozi we yahawe nk’inshingano.

Iby’ibitero bya FLN yabyumviseho abuze abo basenganaga

Mukandutiye yabwiye Urukiko ko yabaye muri CNRD/FLN na MRCD/FLN atazi ko ari umutwe w’iterabwoba.

Ku by’ibitero bya FLN mu Rwanda yabwiye Urukiko ati “Hari abasore twasenganaga, mbona maze iminsi ntababona. Narabajije barambwira ngo bagiye gutera mu Rwanda.”

Yabwiye Urukiko ko yahise ahaguruka ajya kureba Gen Irategeka ngo amubaze impamvu bateye kandi atari yo ntego ya CNRD yari yarabwiwe, “ansubiza ko batagiye kwica ahubwo bagiye gukanga”.

Umucamanza Muhima Antoine, yamubajije impamvu yamenye ko batangiye gukora iterabwoba ngo ntiyitandukanye nabo, ati “Nabuze uko ngira ngwa neza”.

Yavuze ko atari buhunge kuko ngo nta handi yari azi.

Mukandutiye yahavuye muri RDC ku wa 28 Ukuboza 2019 aratahuka.

Yaciriwe urubanza na Gacaca ahamywa ibyaha bya Jenoside mu 2006, akatirwa igifungo cya burundu.

Yemeye ko yagiye muri CNRD ku bushake ariko ko yamenye ko ari umutwe w’iterabwoba ageze mu Bushinjacyaha. Yamenye ko bagiye gutera akiri muri RDC, ariko ibitero bakoze yabimenyeye mu Rwanda.

Yamanitse akaboko k’iburyo avuga ko asaba imbabazi imiryango yaburiye ababo mu bitero FLN yagabye mu Rwanda mu bihe bitandukanye.

Mukandutiye Angelina yabwiye Urukiko ko ishyaka yakuranye ari ryo ryamuteye gukora ubukangurambaga bwo kwinjiza abagore n'abakobwa muri FLN

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .