Mukamulisa yarahiriye kuba umucamanza mu rukiko Nyafurika rw’uburenganzira bwa muntu

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 7 Nzeri 2016 saa 09:18
Yasuwe :
0 0

Marie Thérése Mukamulisa uherutse gutorerwa kuba umucamanza mu rukiko Nyafurika rw’uburenganzira bwa muntu, yarahiriye kurengera uburenganzira bwa muntu binyuze mu kugenzura uko amasezerano mpuzamahanga aburengera yubahirizwa.

Mukamulisa wo mu Rwanda na Ntyam Ondo Mengue wo muri Cameroon batorewe mu nama y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe iherutse kubera i Kigali, nk’abacamanza bashya basimbura muri ruriya rukiko Fatsah Ouguergouz wo muri Algeria na Duncan Tambala wo muri Malawi.

Urukiko Nyafurika rw’Uburenganzira bwa muntu kandi rwanatoye ubuyobozi bushya buhagarariwe na Perezida warwo Sylvain Oré ukomoka muri Côte d’Ivoire na Visi Perezida, Ben Kioko, ukomoka muri Kenya.

Aya matora n’indahiro byabaye kuwa Mbere tariki 5 Nzeli ubwo urwo rukiko rwatangiraga igihembwe gisanzwe cya 42, ku ngoro yarwo iherereye i Arusha muri Tanzania.

Sylvain Oré yasimbuye Augustino Ramadhani wo muri Tanzania naho Ben Kioko asimbura Elsie Thompson wo muri Nigeria. Batorewe manda y’imyaka ibiri.

Muri iki gihembwe kizarangira kuwa 16 Nzeli, abacamanza bazasuzuma ibirego 70 n’ibindi bine bigisha inama.

Urukiko Nyafurika rw’uburenganzira bwa muntu rufite abacamanza 11 bakomoka mu bihugu bibarizwa mu muryango wa Afurika Yunze Ubumwe, AU, bagatorwa hagendewe ku bushobozi bwabo.

Perezida warwo na Visi Perezida batorerwa manda y’imyaka ibiri ishobora kongerwa rimwe. Mu mwaka abacamanza barwo bagira ibihembwe bine bisanzwe ariko hashobora no kubaho ibindi bidasanzwe.

Uru rukiko rufite inshingano zo kurinda ibyiyemejwe na Komisiyo Nyafurika y’Uburenganzira bwa muntu no kongera ingufu mu kurengera uburenganzira bwa muntu muri Afurika hamwe no kugenzura ko amasezerano Nyafurika ndetse na mpuzamahanga ku burenganzira bwa muntu yubahirizwa, binyuze mu byemezo bifatwa mu nkiko.

Zimwe mu manza z’Abanyarwanda zaregewe urwo rukiko harimo urwa Ingabire Victoire, Kayumba Nyamwasa na Safari Stanley.

Mukamulisa yarahiriye kuba umucamanza mu rukiko Nyafurika rw’uburenganzira bwa muntu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza